11 Amavubi ashobora kubanzamo ku mukino wa Benin, agahimbazamusyi kazamuwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, arakina umukino wa 4 w'itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 aho icakirana na Benin muri Côte d'Ivoire.

Ni umukino uteganyijwe kuba saa 21h00' zo kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kamena 2024 ukabera kuri Stade Félix Houphouët Boigny.

Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi akaba yarahagurukanye abakinnyi 25 agomba kwifashisha kuri uyu mukino.

Baraye bakoze imyitozo ya nyuma bitegura Benin aho bahigiye gutsinda bagakomeza kuyobora itsinda.

Ni umukino n'agahimbazamushyi kazamuwe mu rwego rwo gukomeza gutera imbaraga abakinnyi nk'uko visi perezida wa FERWAFA, Richard yabigarutseho.

Ati "Umunyamabanga wa MINISPORTS n'umunyamabanga wacu hari inama bakoze rero agahimbazamusyi bahabwa mu byiciro byose yaba ako gutsinda umukino, kunganya, amafaranga y'imyitozo yarazamutse, nshobora kutajya mu mibare nonaha kuko hari ibitararangire ariko guhera kuri uyu mwiherero byarazamutse."

"Turabikora ku mpamvu 2, iya mbere n'ibiciro ku Isoko byarazamutse ariko igikomeye kurusha ibindi ni ikipe itsinda uri umuntu uyishimira w'umuyobozi, ni ibintu byoroshye kumva."

Kugeza ubu u Rwanda ni rwo ruyoboye iri tsinda n'amanota 4, Afurika y'Epfo ifite 3, Zimbabwe 2 mu gihe Benin ifite 1.

Iyo urebye abakinnyi yajyanye, ntabwo wahita wemeza abo abanzamo ariko na none bijyanye n'imikino yatambutse hari abafite amahirwe menshi yo kubanzamo.

11 ashobora kubanzamo

Umunyezamu: Ntwali Fiacre

Ba Myugariro: Omborenga Fitina, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy na Imanishimwe Emmanuel Mangwende

Abakina Hagati: Rubanguka Steve, Bizimana Djihad, Rafael York na Muhire Kevin

Ba Rutahizamu: Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent

Amavubi arakina Benin uyu munsi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-amavubi-ashobora-kubanzamo-ku-mukino-wa-benin-agahimbazamusyi-kazamuwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)