150k Views mu masaka 15 – Element atanze isomo ku bandi bahanzi – Ibishegu sibyo birebwa gusa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri ni isomo rikwiye gufatirwaho urugero n'abandi abahanzi ndetse n'ababafasha (managers) mu kuzamuka ntibagiwe abafana ndetse n'inshuti zabo zibagira inama.

Ushobora kuba iyi ndirimbo 'MiLELE' ya Fred Robinson Mugisha uzwi kandi cyane ku izina rya stage Element Eleeeh, umwana muto cyane ugaragaza impano izaramba dore ko yavutse 26 Nyakanga 2000, ni umutunganya-majwi (record producer) akaba n'umwanditsi w'indirimbo uzwi mu gutunganya indirimbo z'abahanzi b'ibyamamare benshi barimo Bruce Melody, Mani Martin, The Ben, Meddy n'abahanzi mpuzamahanga nka WizKid, Davido n'abandi benshi . Yamenyekanye cyane kuri tagi(TAG) yihariye 'Eleeeh', mugutangira cyangwa kurangiza ibihangano bye byose ndetse n'ibyo yakoreye abandi.

Iyi ndirimbo yakiriwe n'abantu benshi cyane dore ko yaramaze hafi umwaka wose nta gihangano agaragariza abakunzi be; aheruka gushyira hanze Fou De Toi yabanjirije indirimbo ye ya mbere yitwa KASHE nayo yarebwe n'abantu benshi cyane bagera kuri 8.9M. Ibigaragaza ko iyi yasohoye ishobora kurenza iyi ya mbere ikanarenza Fou De Toi yarebwe na 15M barenga.

Igishimishije cyarenze abakunzi be nk'uko byagiye bigaragara ku mbuga ni uko nta gishegu kirimo cyaba aricyo cyayizamuye, gusa bamwe bakavuga ko umukobwa ugaragaramo ariwe waba yarayizamuye kuko yakoreshejwe mu mafoto yamamaza iyi ndirimbo.

Tubitege amaso bitaba ari byabindi byo kugura views, ntawabihamya ariko buriya indirimbo izazamuka uyibonera mu bitekerezo bitangwa, niyo izo views zagurwa uba usanga bakeneye kuzamura (BOOSTING) kuburyo iba 'recommended'.

The post 150k Views mu masaka 15 â€" Element atanze isomo ku bandi bahanzi â€" Ibishegu sibyo birebwa gusa appeared first on KASUKUMEDIA.COM.



Source : https://kasukumedia.com/150k-views-mu-masaka-15-element-atanze-isomo-ku-bandi-bahanzi-mibishegu-sibyo-birebwa-gusa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=150k-views-mu-masaka-15-element-atanze-isomo-ku-bandi-bahanzi-mibishegu-sibyo-birebwa-gusa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)