No title

webrwanda
0
45+1" Igice cya mbere kirarangiye

45" Umunota umwe niwo umusifuzi yongeyeho

42" Rayon Sports ibonye kufura itewe na Bbaale umupira ukubita igiti cy'izamu ujya hanze. Ni umupira yari ateye neza cyane

37" Ganijuru n'ubwo yasoje amasezerano muri Rayon Sports, arimo arayikinira neza. Azamukanye umupira yambukiranya ikibuga mo kabiri, areba umuzamu uko ahagaze arekura ishoti rikomeye umupira Pierre awukuramo nta nkuru ujya muri koroneri itagize icyo itanga.


30" Ku munota wa 30 muri sitade hose hafashwe umunota wo gukomera amashyi umukuru w'igihugu Paul Kagame kubera ibyo amaze kugeza ku banyarwanda harimo na sitade Amahoro

30" Ikipe ya APR FC irashimbuje Kategaya Elie avuye mu kibuga aha umwanya Niyibizi Ramadhan

26" Rayon Sports irongeye ihushije igitego ku mupira uzamukanwe na Muhire Kevin ahereza Iraguha Hadji ateye umupira adahagaze uca kuruhande.

24" Muhire Kevin uri kugora cyane ikipe ya APR FC ahushije igitego ku mupira yari ashatse gutera yigaramye biranga

Amakipe yombi aracyakina byo kwishakisha uretse ko Rayon Sports imaze kugera imbere y'izamu inshuro nyinshi

11" Bbaale ahushije igitego igitego cyari cyabazwe ku mupira azamukanye awuhereza Ganijuru uhise ukata umupira ugana mu izamu usanga Bbaale wari uhagaze neza gukozaho biramunanira kandi aribyo yasabwaga. Igitego Bbaale ahushije nibyo ahora apfa n'abafana ba Rayon Sports

09" Richard umwe mu bakinnyi bashya bari muri Rayon Sports azamukanye umupira neza agerageza uburyo bw'igitego ariko umupira uca kuruhande, uyu musore ari kugaragaza urwego rwiza.

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

Ishimwe Pierre

Nshimiyimana Yunussu

Ndayishimiye Dieudonne

Niyomugabo Claude

Byiringiro Gilbert

Mugiraneza Fraudoire

Ruboneka Bosco

Kategaya Elie

Mugisha Gilbert

Kwitonda Alain

Dushimimana Olivier

Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Jackson

Muhire Kevin

Emmanuel Nshimiyimana

Ganijuru Elie

Nsabimana Aimable

Mitima Issac

Olivier Saif

Hadji Iraguha

Bbaale

Yenga

Richard


17:00 Umukino urangiye. Reka twongere tubahe ikaze nanone kuri sitade Amahoro mu mukino uri guhuza Rayon Sports na APR FC

16:44" Abakinnyi b'amakipe yombi yasubiye mu rwambariro bakagaruka umukino utangira

David Bayingana na Uwimana Clarisse nibo bayoboye ibirori by'umukin

Umukino w'irerero rya PSG Academy na Bayern Academy niwo wabanje aho PSG yatsinze ibitego 2-1

16:13" Abanyezamu ba Rayon Sports binjiye mu kibuga baje kwishyushya.

16:17" Abakinnyi ba Rayon Sports ndetse n'abanyezamu bayo binjiye mu kibuga nabo bakaba baje kwishyushya.

16:24" Abakinnyi ba Rayon Sports nabo bamaze kwinjira mu kibuga barangajwe imbere na Niyonzima Olivier Saif

Ni umukino uributangire ku isaha ya saa 17:00 pm ukaba uribubere kuri Sitade Amahoro. Niwo mukino wa mbere ugiye kubera kuri sitade Amahoro nyuma yo kuvugururwa.

Uyu mukino ugamije gusuzuma iyi sitade imaze imwaka n'igice ivugururwa, ikaba izatahwa ku mugaragagaro tariki 4 Nyakanga. Rayon Sports na APR FC ni amakipe adakunze guhurira mu mukino wa gicuti, aho baherukaga gucakirana mu mukino nk'uwo mu 2005.

Uyu mukino ugiye kuba mu bihe bitari byiza kuri Rayon Sports kuko isa naho idafite ikipe yifuza, ndetse ikaba igiye gukoresha abakinnyi barimo abatayifitiye amasezerano nka Niyonzima Olivier Saif na Kokote Udo wari umaze iminsi muri Musanze FC.

APR FC nayo ntabwo ifite ikipe yifuza dore ko hari abakinnyi nayo idafite. APR FC gusa isa naho iri mu ruhande rwiza ku bakinnyi kuko abakinnyi benshi yakoresheje umwaka ushize ikibafite hafi.


Sitade Amahoro ivuguruye, izajya yakira abantu ibihumbi 45 ndetse n'abantu 705



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144038/live-ikaze-mu-mukino-wumusogongero-ugiye-guhuza-rayon-sports-na-apr-fc-fc-amafoto-144038.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)