Ababagira ingurube mu ngo zabo baburiwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa MINICOM yatanze ubwo yahurizaga hamwe abari mu ruhererekane nyongeragaciro rw'ubworozi bw'ingurube, harebwa uko hakemurwa imbogamizi zirimo ngo bukomeze gusagamba.

Mu myaka ishize ubworozi bw'ingurube bwakomeje gutezwa imbere uko bishoboka kugira ngo ikibazo cy'inyama zari zimaze kuba iyanga gikemurwe.

Byakozwe kandi kugira ngo binafashe inka kororoka cyane ko zinatanga byinshi birenze inyama, ha handi ushaka inyama ahita areba ingurube aho kuba yatekereza kubaga inka bwa mbere.

Ibi byatumye ingurube zororoka ziva ku bihumbi birenga 900 mu 2013 zigera kuri miliyoni 1,4 mu 2022, bituma n'inyama z'iri tungo ziyongera umunsi ku wundi.

Kuri ubu u Rwanda rwubatse n'amabagiro ya kijyambere yazo aho uyu munsi habarurwa 15 mu bice bitandukanye by'igihugu, afasha abaturage kubona inyama.

Nubwo bimeze bityo hari ababagira aya matungo mu ngo, ku buryo bidakurikiranywe, ibyari ibisubizo bishobora gushyira ubuzima mu kaga, abantu bakandura indwara agahishyi.

Ni kibazo n'umworozi w'ingurube witwa Mukandoha Brigitte wo mu Karere ka Bugesera abona, icyakora akagaragaza ko biterwa n'ibikorwaremezo nk'amabagiro make ari mu gihugu ibituma abaturage bakenera inyama 'bakirwanaho.'

Ku bwa Mukandoha muri buri karere hagashyizwe amabagiro nk'ane, kuko 'ibagiro rimwe mu karere ridahagije. Byibura nk'imirenge itatu igafatanya ibagiro.'

Ati 'Nka njye ngurisha ingurube zihagaze (zikiri nzima) ariko nk'iyo nshaka kurya ingurube nko ku munsi uyu n'uyu, kuyijyana i Kanombe (aho ibagiro rya kijyambarere riri) nkongera nkagarura inyama biragoye. Urumva ni kure cyane. Iyo nshaka akanyama nirwanaho.'

Ikindi ni uko abacuruzi b'ingurube baba baziguriye abaturage bagaragaza ko kujyana kuri ayo mabagiro ingurube baguze hari ubwo bibahendesha bijyanye n'ibyo basabwayo, bagahitamo kubyikorera kugira ngo na bo bagire icyo baramura.

Umuyobozi muri MINICOM ushinzwe gahunda yo guteza imbere inganda nto, iziciriritse n'inini, Uwitonze Eric yavuze ko ikijyanye no kugenzura ubuziranenge bw'inyama ari ikintu igihugu cyahagurukiye kugira ngo abaturage babone inyama ariko zitangiza ubuzima.

Yavuze ko hari umufatanyabikorwa witwa PRISM wafatanyije na leta kubaka amabagiro ku buryo uyu munsi aho ingurube zibagirwa hahari ndetse hizewe.

Ati 'turi no gufasha n'ababaga izo nyama kugira ngo bagere ku buziranenge bwifuzwa.'

PRISM ni umushinga u Rwanda rwafatanyijemo n'ibigo birimo icy'u Bubiligi gishinzwe Iterambere, Enabel n'Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, IFAD mu guteza imbere ubworozi bw'inkoko n'ingurube.

Uwitonze Eric yakomeje avuga ko 'Kubagira mu rugo ntabwo ari byo. N'uwaba abikora tumushishikariza kugana ayo mabagiro abegereye kuko mu gihugu hose arahari. Inyama ziturutse aho ziba zujuje ubuziranenge kurusha kubagira mu ngo.'

Ku cyo guhendwa kw'abaguzi, Uwitonze yavuze ko hashyizweho abagenzuzi ku mikorere y'ayo mabagiro, 'iyo hagaragaye ko batunguka icyo kibazo gikurikiranwa bwangu, kigakemurwa. Ubu tugamije ko ari uwayoroye, ucuruza n'ubaga bose bunguka, bikozwe kinyamwuga n'ubukungu bw'igihugu kikunguka.'

U Rwanda rugaragaza ko ingurube ari ryo tungo rihiga andi mu gutanga inyama, aho nka 48% by'inyama zose zikenewe zajya zituruka kuri ayo matungo, icyakora bikagerwaho ubu bworozi butejwe imbere.

MINICOM yahurije hamwe aborozi b'ingurube hagamijwe kongera umusaruro no kwimakaza ubuziranenge bw'inyama zazo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababagira-ingurube-mu-ngo-zabo-baburiwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)