Ababaruramari b'umwuga 80 bari kwigira hamwe kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi n'ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba babaruramari baturuka mu bigo by'abikorera n'ibya leta, abayobozi b'ibigo bikorwa ubucuruzi n'abashakashatsi mu mashuri makuru na kaminuza bari kurebera hamwe kandi ibibazo byugarije Isi n'Igihugu kugira ngo bashake ingamba zahangana nabyo mu gushaka ibisubizo byatuma ubukungu budahungabana.

Basanga by'umwihariko ibihugu bya Afurika bikwiye gukoresha imbaraga za siyansi, tekinoloji no guhanga udushya kugira ngo ubukungu bwiyongere ku rwego rwo hejuru, ariko ko hanakenewe politiki y'ubukungu igezweho ikajyanishwa n'ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w'Ibaruramari mu Rwanda (ICPAR), Amin Miramago, avuga ko bateguye amahugurwa bagamije gusangizanya ubumenyi n'amakuru y'ibishobora gutuma ubukungu buba bwiza ndetse n'ibyabuhungabanya.

Yagize ati "Tugomba kumenya ubukungu dukoreramo uko bumeze, ibibazo buhura nabyo ku buryo ibigo dukorera n'abakiliya batugana twaba twabagira inama kugira ngo ibikorwa byabo bigende neza. Tugomba kumenya ibiri kubera ku Isi tukamenya n'ingaruka bishobora kutugiraho kugira ngo twitegure bitaratugeraho."

Yakomeje agira ati"Muri iki gihe tugezemo buri gihugu cyose gishaka kwiteza imbere kigomba gushyira imbere ikoranabuhanga kuko ryihutisha akazi rikihutisha n'iterambere ku buryo umuntu ushaka kuzahangana ku isoko ry'umurimo agomba kuryitaho."

Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro, bemeza ko guhurira hamwe bagasangira ubumenyi bibafungurira ibitekerezo bigatuma banoza ibyo bakora ndetse bamwe bagahanga n'ibishya kandi bigahangana ku isoko mpuzamahanga bikongera ubukungu bw'igihugu n'ubwababikora.

Kagabo Patrick, Umuyobozi Mukuru wa Bellaflowers ihinga ikanagurisha indabo mu bihugu bitandukanye, yagize ati "Ibi bidufasha kujya inama mu kwagura ubumenyi. Nk'urwego turimo tutaje ngo tujye inama, duhugurwe tumenye aho igihugu n'Isi bigana nta terambere ryagerwaho."

"Nta muntu wari uzi ko twahinga indabo mu Rwanda zigakundwa ku Isi, aha rero haba hakenewe ubumenyi n'ikoranabuhanga kugira ngo ibyo wakoraga ku butaka buto cyangwa wakoraga nabi ubinoze ugatera intambwe ukarenza uburyo wabikoragamo."

Niyoyita Simeon, umukozi muri Banki Nkuru y'u Rwanda, yagize ati "Kera hariho imyumvire ko umukontabure ari wawundi uhora mu mibare gusa, ariko aho bigeze ubu afasha no mu iterambere ry'Igihugu binyuze mu bigo bitoya tuba dukorera ndetse ubu yakora n'ibindi bushingiye ku bumenyi bwo mu mutwe akareba andi mahirwe."

Umuyobozi w'Ishami Rishinzwe igenamigambi n'ubushakashatsi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Kabera Godfrey, avuga ko uyu aba ari umwanya mwiza uhuza abantu bahuje umwuga haba muri Leta n'abikorera no mu zindi nzego.

Ati "Bungurana ibitekerezo tukareba ibyagezweho muri gahunda ya Leta y'iterambere tukamenya ngo buri wese uruhare rwe ni uruhe ariko hari n'ibindi byinshi birimo amategeko na politiki bigezweho yaba ari mu Rwanda no ku Isi muri rusange."

Akomeza agira ati"Rero ihuriro nk'iri ngiri rifasha kugira ngo abantu babashe kwihugura mubyo bakora kugira ngo bibafashe kugera ku iterambere ry'Igihugu. Ni byiza ko abantu bahura bagahana ibitekerezo ariko ntibihere mu magambo gusa ahubwo turebe uko ubumenyi baba bahanahanye bwakoreshwa mu guteza imbere igihugu."

Ni amahugurwa yitabirwa n'ababaruramari bagera kuri 80 yatangiye ku wa 19 Kamena 2024 akazarangira ku wa 21 Kamena 2024.

Ababaruramari b'umwuga bahugurwa n'impuguke mpuzamahanga muri uyu mwuga
Herekanywe ko ikoranabuhanga no guhanga udushya nibyo bizateza imbere ubukungu butajegajega
Umuyobozi Mukuru wa iCPAR, Amin Miramago, avuga ko bateguye ibi biganiro bagamije gusangizanya ubumenyi n'amakuru y'ibishobora gutuma ubukungu biba bwiza
Impuguke Mpuzamahanga mu bukungu zisanga ibaruramari rikwiye guhabwa umwanya munini kugira ngo n'Igenamigambi rishingire ku mibare nyayo
Ibiganiro bitangwa byibanda ku gusangizanya amakuru y'ubukungu na politiki zibugenga
Umuyobozi w'Ishami Rishinzwe igenamigambi n'ubushakashatsi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Kabera Godfrey, avuga ko uyu aba ari umwanya mwiza uhuza abantu bahuje umwuga haba muri Leta n'abikorera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababaruramari-b-umwuga-80-bari-kwigira-hamwe-kubaka-ubukungu-bushingiye-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)