Abaganga, abaforomo n'abakozi bo kwa muganga basaga 150 bamaze guhamywa uruhare muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo ni byiza kuko baba bagiye mu mwuga ubasaba ubwitonzi n'ubushishozi, ubwitange n'ubuhanga, ubushake no kwihangana kugira ngo babashe kurengera ubuzima bw'ababaga babatezeho amakiriro.

Mu 1994 ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yabaga, bamwe muri abo bari bararahiriye kurokora ubuzima, byarahindutse barabuhiga ngo baburimbure, benshi bakoraga kwa muganga bijandika muri Jenoside boreka imbaga bari bararahiriye kurengera.

Ubwo yari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu rugo rw'Impinganzima rwa Huye, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yatangaje ko hari abaganga, abaforomo (kazi) n'abandi bakoraga kwa muganga bagera kuri 157 bakatiwe n'inkiko ku cyaha cya Jenoside.

Ati 'Mu baganga harimo na babiri bakatiwe n'urukiko rwa Arusha, Dr Kayishema Clement wari Perefe wa Kibuye, wayoboye Jenoside muri Perefegitura ya Kibuye yari ashinzwe, afatanya na Dr Ntakirutimana Gerard wakoreye Jenoside ku mugonero afatanyije na se wari pasiteri w'itorero ry'Abadivantiste ku mugonero.'

Yavuze ko hari n'abandi baganga bane bakurikiranwe n'inkiko mpuzamahanga, barimo Dr Sosthene Ntakirutimana, wakoreye Jenoside mu mujyi wa Butare, wakatiwe igifungo cy'imyaka 24 umwaka ushize n'urukiko rw'i Paris mu Bufaransa, mugenzi we Dr Rwamucyo Eugene bafatanyije kwica Abatutsi i Butare, urubanza rwe rukaba ruzatangira mu mezi abiri ari imbere.

Hari n'abandi baganga barimo Dr Charles Twagira na Dr Vincent Bajinya, bari mu mahanga mu Bufaransa n'u Bwongereza, Minisitiri Bizimana ati 'aba nabo turakora ibishoboka byose kugira ngo bagezwe mu butabera.'

Minisitiri Bizimana yavuze ko no mubashinze ishyaka ry'intagorwa rya CDR naho harimo abaganga, aho ku rwego rw'igihugu muri Komite Nyobozi, Dr Higiro Celestin wayobora ibitaro bya Nyanza, yari muri Komite Nyobozi ya CDR mu bayishinze, Dr Misago Rutegesha Antoine, na we ukomoka mu Karere ka Muhanga na we ari mu bashinze CDR.

Yavuze kandi ko mu baganga bakoze Jenoside harimo n'abari mu nzego z'ubutegetsi bukuru bwa Leta barimo Dr Sindikubwabo Theodore wari Perezida wa Repubulika, Dr Straton Nsabumukunze wari Minisitiri w'Ubuhinzi, bombi bavuka mu Karere ka Gisagara na Dr Ndayihoranye Jean Baptiste wayoboraga ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, wanabaye Minisitiri w'Ubuzima mu 1991.

Ati 'Mfashe izi ngero kugira ngo mbereke yuko abaganga, abaforomo, abaforomokazi, bari bashinzwe ubuzima bw'abaturage, batatiye igihango cyo kurengera ubuzima. Murumva rero ko u Rwanda rwageze kure, aho abashinzwe ubuzima bwa roho n'umubiri, ari bo baba ku isonga y'abamena amaraso,'

'Biraduha rero inshingano yo kumva neza aho ubutegetsi bubi n'abategetsi babi bagejeje igihugu […] Biranatwereka amahirwe dufite n'inshingano yo gukomeza gushyigikira ubuyobozi bwiza dufite, muri iyi myaka 30 ishize, bukorera abaturage bose b'u Rwanda, nta vangura iryo ari ryo ryose.'

Yagaragaje ko ibyerekana ubukana bwa Jenoside Yakorewe Abatutsi Atari ibyo by'abaganga gusa, ahubwo ko ari na yo Jenoside yonyine ku isi yagaragayemo abagore n'abana binjiye mu bwicanyi.

Ati 'Nko muri Komine Murambi ya Byumba, Burugumesitiri Gatete yari yarashinze umutwe w'interahamwe z'abagore n'abakobwa, bitaga Interamwete, zayoborwaga n'undi mugore, Odette Nyirazamani. Gatete anahashinga umutwe w'abana bahinduwe abicanyi babita Imiyugiri, babatoza guhiga no kwica abanda bana.'

Yagaragaje ko amateka mabi u Rwanda rwanditse ku rwego rw'Isi, yatumye ari cyo gihugu gifite abagore bahamijwe Jenoside ku rwego mpuzamahanga, barimo Nyiramasubuko Pauline, wari Minisitiri w'Umuryango, ari we mugore wenyine ku Isi wahamijwe Jenoside n'Urukiko Mpuzamahanga.

Hari kandi ababikila babiri b'i Sovu, Yuliana Mukabutera na Consolata Mukangango, na bo babaye aba mbere ku isi, bahamijwe icyaha cya Jenoside n'Inkiko z'ibihugu by'amahanga, u Bubiligi, bakaba ari bo bihaye Imana b'abagore ba mbere ku Isi bahamijwe iki cyaha.

Minisitiri Bizimana yagaragaje abaganga benshi bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Benshi bifatanyije n'Intwaza z'i Huye n'i Nyanza mu gikorwa cyo Kwibuka ku Nshuro ya 30 Jenoside Yakorewe Abatutsi
Intwaza zasshimiwe ko zitaheranwe n'ubwigunge



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaganga-abaforomo-n-abakozi-bo-kwa-muganga-basaga-150-bamaze-guhamywa-uruhare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)