Ni amahugurwa yatanzwe ku bufatanye bw'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro n'Ihuriro ry'abafasha abacuruzi kwishyura za gasutamo mu Rwanda (RWAFFA). Agamije kurushaho kunoza imikorere mu kwishyura imisoro kuri gasutamo ku binjiza ibicuruzwa mu gihugu.
Muri aba banyeshuri basoje, 87 ni ab'igitsina gore, 104 ni ab'igitsina gabo, baje biyongera ku bandi 1,481 bagiye bahabwa impamyabushobozi mu myaka 16 ishize hatangiye gahunda yo guhugura abakora izi serivise.
Abasoje bavuga ko banenejwe n'umusanzu bagiye gutanga ku gihugu kandi ko ibyo bize bazabikoresha neza mu gukomeza gufasha i gihugu gutera imbere ndetse no mu bucuruzi bwabo bari basanzwe bakora.
Kayitaramirwa Ruth ati 'naje kwiga aya masomo nifuza gukora ubucurizi bwanjye neza nkamenya uko nzajya ntanga imisoro ndetse nkaba nanafasha bagenzi banjye bakamenya uburyo bwo gusora kandi biciye mu mucyo.'
Ni ibuntu ahurizaho na mugenzi we, Rutazihana Justin, nawe wasoje aya mahugurwa ariko akaba yari asanzwe atanga izi serivise.
Ati 'Nka njye wari usanzwe nkora ibijyanye no gutanga izi serivise nyuma yo guhugurwa hari icyo ngiye kongera mu mikorere yanjye harimo gutanga serivise zinoze ku batugana ndetse no kubafasha gusobanukirwa uburyo bwo gutanga imisoro binyuze mu mucyo.'
Abarangije amasomo yabo bari bamaze umwaka bari guhugurwa ku bintu bitandukanye birimo gutanga serivise zinoze ku babagana, ibijyane n'ibiciro ndetse n'igenagaciro.
Komiseri Wungirije ushinzwe kunganira mu bikorwa bya gasutamo, mu Kigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, Gatera Yvonne, yavuze ko kuva aya mahugurwa yatangizwa mu Rwanda imikorere yo gutanga serivise ku bacuruzi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka byahindutse kandi ku kigero cyiza.
Yagize ati 'mbere y'uko dutanga aya mahugurwa hagiye hagaragara amakosa atandukanye aho wasangaga abunganira abacuruzi muri gasutamo hari ibyo badasobanukiwe. Bakoraga amakosa kandi ayo makosa yatumagaga habaho gutinda gutanga serivise ku bacuruzi bikaba byateza n'igihombo, aya mahugurwa rero azafasha gutanga serivise yihuse kandi itarimo amakosa.'
Ni ku nshuro ya 8 hatanzwe impamyabushobozi ku banyeshuri bahabwa amahugurwa yo kunganira abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, mu bamaze guhambwa izi mpamyabushobozi 715 ni igitsina gore naho 957 ni igitsina gabo.