Abagize Rotary Club Rwanda basabwe kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki 7 Gicurasi 2024 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Abagize Rotary Club Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, kuri uyu wa 7 Kamena 2024, basobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uburyo yateguwe igashyirwa mu bikorwa n'ubuyobozi bubi, ndetse n'uko urubyiruko rwari muri RPF-Inkotanyi rwitanze rukayihagarika.

Nyuma yo kunamira Abatutsi barenga ibihumbi 250 baruhukiye kuri uru Rwibutso, Guverineri wungirije w'Akarere ka 9150 muri Rotary Club Rwanda, Carole Karema yavuze ko nk'abasanzwe bigisha amahoro uyu ari umwanya mwiza wo kongera kwiga.

Yagize ati 'Tuba twaje kwiga kugira ngo tumenye amateka bityo Jenoside ntizongere kubaho mu Rwanda, ikindi kandi bigendana no kwigisha abakiri bato kwimakaza amahoro n'ubwiyunge bahereye mu Rwanda kugera ku isi yose kuko Rotary iba ku isi yose.'

Yakomeje agaragaza uruhare rwa Rotary mu guhangana n'abapfobya Jenoside.

Ati 'Dukwiye kumenyekanisha ibyabaye mu Rwanda kuko dufite ibimenyetso byinshi birimo abarokotse, amashusho n'ibindi. Buri mezi atatu dusohora ikinyamakuru bityo rero tugomba kugaragaza ukuri ku byabaye kugira ngo duhangane n'abapfobya Jenoside.'

Umushakashatsi ku mateka na Jenoside, Tom Ndahiro watanze ikiganiro muri uyu muhango yagaragaje ko kurwanya abapfobya Jenoside bikwiye gufatwa nk'intambara mu zindi igomba kurwanwa.

Ati 'Gupfobya Jenoside ni ikibazo gikomeye cyane bityo nk'Abanyarwanda tugomba kubigira ibyacu, tukabifata nk'intambara mu zindi igomba kuganwa, abato bakabimenya bakayirwana kuko iyo bitagenze gutyo birangira amaherezo umuntu wishwe agaragara nka nyirabayazana ku cyaha cyamukorewe.'

Rotary y'u Rwanda igizwe na clubs 12 zirimo Rotary Club Kigali, Rotary Club Butare, Rotary Club Kigali Mont Jali, Rotary Club Kigali Virunga na Rotary Club Kigali Gasabo.

Hari kandi Rotary Club Musanze Murera, Rotary Club Bugoyi Ibirunga, Rotary Club Kivu Lake, Rotary Club Kigali Senior na Rotary Club Kigali Karisimbi.

Rotary Club ni umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa by'ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z'ibyorezo zirimo nk'imbasa no gutanga umusanzu mu bikorwa byose bigamije guteza imbere sosiyete.

Abagize Rotary Club Rwanda babanje kureba filime isobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi bakuru bashyira indabo ku mva zishyunguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abatutsi barenga ibihumbi 250 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bahawe icyubahiro
Abayobozi bakuru bacana urumuri rw'icyizere
Umushakashatsi ku mateka na Jenoside, Tom Ndahiro yagaragaje ko kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye gufatwa nk'intambara mu zindi
Guverineri wungirije w'Akarere ka 9150 muri Rotary Club Rwanda, Carole Karema yavuze ko bakwiye kumenyekanisha ibyabaye mu Rwanda kugira ngo bitazagira ahandi biba ku Isi
Abagize Rotary Club Rwanda basabwe kurwanya abapfobya Jenoside mu rwego rwo gutegurira igihugu ikiragano gishya

Amafoto: Kasiro Claude




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagize-rotary-club-rwanda-basabwe-kurwanya-abapfobya-jenoside-bategurira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)