Abahanzi bakora indirimbo zirimo ibitutsi ni... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dr Murangira yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 6 Kamena 2024, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, cyibanze ku kugaragaza abasore batanu bakurikiranyweho ibyaha byo kwiba, ndetse no gusubiza telefoni abari bazibwe.

Yavuze ko ibihangano biri gusohoka muri iki gihe, biteye impungenge, kuko bitumvikana uko abahanzi bacyocyorana kugeza ubwo batukanye ku babyeyi.

Ati 'Ubutumwa bw'uyu munsi nabugeneye abo bita abahanzi. Muri ino minsi haragaragara abahanzi bamwe bahanga ibihangano birimo ibitutsi. Ibitutsi noneho wumva bituka icyo bita ikiremwamuntu, biteye ubwoba, biteye isoni, bageze n'aho batuka ababyeyi b'umuntu. Sinzi hariho hari indirimbo ureba umuntu yahanze witwa ngo ni umuhanzi ukibaza nk'uyu ng'uyu yayihanze yanyoye ibiki?'

Yavuze ko mu gihe cyo gushyira hanze indirimbo nk'iyo yuzuye ibitutsi, umuhanzi akwiye kumvira umutimanama, kandi akibuka ko igihangano agiye gushyira hanze kizumvwa n'ibihumbi by'abantu bityo agatekereza kabiri.

Ati "Umutimanama ntabwo wakubwira kuvuga biriya bintu uziko bizajya 'Public' uziko abana bawe bazabibona, umugore wawe azabibona. Hari igihe wibaza uti uyu muntu yari yanyoye ibiki ajya guhanga ibi bintu."

Murangira yavuze ko bitangaje kubona umuhanzi aho kugirango ahange ibihangano bizima, ahubwo arahanga 'ibikorwa bigize ibyaha'.

Yavuze ko RIB yihanganiriza 'abo bose' kugeza ku bahanzi bahanga ibishegu bogeze ibikorwa by'ubwomanzi.

Ati "RIB rero irihanganiriza abo bantu bose. Bari bwiyumve muri ibi mvuze, hari abahanga bahanga ibishegu, bogeza ibikorwa by'ubwomanzi n'urukozasoni n'ubusambanyi. Noneho haje n'abahanga bahanga batuka abantu noneho ukumva baratuka umubyeyi uwo ari we wese. Umuntu wese ukumva yatutswe. RIB irabihanganiriza."

Murangira yasabye abahanzi bari muri uwo murongo kuzibukira, bahanga ibihangano bizima, aho guhanga ibihangano byatuma bagongana n'amategeko. Yavuze ko RIB itazigira yihanganira ibikorwa bitesha ikiremwamuntu agaciro.

Ati "Abahanzi baragirwa inama yo guhanga ibihangano bitabahanganisha n'amategeko. Kuko guhanga igihangano kiguhanganisha n'amategeko, ni inzira yawe yo kuzima. Ni inzira yawe yo kugirango akazi kawe karangire. Guhanga igihangano kiguhanganisha n'amategeko, nta buhanga burimo."

Dr Murangira atangaje ibi mu gihe hamaze iminsi hasohotse indirimbo 'Sinabyaye' y'umuraperi Zeo Trap, aho bamwe bavuga ko yibasiye mugenzi we Ish Kevin bahanganye muri iki gihe, ndetse n'abandi bakora injyana ya Trapish.

 

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasabye abahanzi guhanga ibihangano bitabahanganisha n'amategeko



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143763/abahanzi-bakora-indirimbo-zirimo-ibitutsi-nibishegu-bihanangirijwe-143763.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)