Abahesha b'Inkiko b'Umwuga bahize gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni ibyagarutsweho mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, cyajyanishijwe no gusura ndetse no kunamira Abatutsi basaga 5000 baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Bugesera.

Ntarama, ni hamwe mu hantu hazwi cyane mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Hahoze habarizwa muri Komini ya Kanzenze, imwe mu zoherezwagamo Abatutsi babaga barameneshejwe n'ubutegetsi bubirukana mu bindi bice by'igihugu kugira ngo bazahicirwe n'isazi ya Tsetse.

Itotezwa ry'abatutsi ryatangiye muri 1959, ryigaragarije cyane mu Bugesera cyane cyane ubwo ibitero by'Inyenzi byatangiraga muri 1963, aho Abatutsi batangiye kwicwa bitwa ibyitso by'Inyenzi, ndetse no mu 1966 byarasubiriye n'ubundi baricwa.

Perezida w'Urugaga rw'Abahesha b'Inkiko b'Umwuga, Me Niyonkuru Jean
Aimé yemeza ko urwego rw'Ubutabera rwatsinzwe urugamba rwo kurengera abanyantege nkeya.

Mu butumwa bwe yagarutse ku ruhare rw'inzego z'ubutabera mu kurenganya Abatutsi aho kubarengera, ibyo agaragaza ko biha umukoro ukomeye abanyamategeko ba none wo gukoresha ubumenyi bafite mu mategeko bakarwanya akarengane no gukumira ko Jenoside yazongera kuba ukundi.

Perezida w'Urugaga kandi yasabye Abahesha b'Inkiko b'Umwuga bose gukomeza umuco wo Kwibuka bazirikana uruhare bagomba kugira bakoresheje ubumenyi bafite maze bakanyomoza abigize impirimbanyi zo kugoreka amateka yaba mu Rwanda no mu mahanga, kuko bene abo bifuza gusubiza igihugu mu icuraburandi kimaze kwikuramo.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kwegereza abaturage ubutabera muri Minisiteri y'Ubutabera , Gahongayire Myriam, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yibukije Abahesha b'Inkiko ko igikorwa cyo Kwibuka ari ingenzi mu rugendo rwo kubaka amahoro arambye mu banyarwanda.

Gahongayire yihanganishije abarokotse Jenoside ndetse asaba Abahesha b'Inkiko
b'Umwuga n'abandi bari mu nzego zitanga ubutabera, kwigira ku mateka ya
Jenoside n'ibyatumye ishoboka maze bagakora ikinyuranyo binyuze mu kubahiriza amategeko no kutavangura Abanyarwanda.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruri mu karere ka Bugesera ni hamwe mu hantu hagaragaza amateka y'ubugome n'ubwicanyi ndengakamere kuko Abatutsi bahungiye ku yahoze ari santarali ya Ntarama bibwiraga ko mu kiliziya bazaharokokera nk'uko bajyaga bahahungira no mu bwicanyi bwabanjirije Jenoside nyirizina ariko byarangiye abahahungiye bose biciwe muri iyo kiliziya yanahinduwe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gahongayire Myriam yasabye abari mu nzego zitanga ubutabera gukomeza kubahiriza amategeko no kwirinda icyavangura Abanyarwanda
Perezida w'Urugaga rw'Abahesha b'Inkiko b'Umwuga, Me Niyonkuru Jean Aimé yavuze ko Kwibuka ari ingenzi cyane.
Visi Perezida w'Urugaga rw'Abahesha b'Inkiko b'Umwuga ashyira indabo ku mva iruhukiyemo abarenga 5000 muri uru Rwibutso
Abagize Urugaga rw'Abahesha b'Inkiko b'Umwuga bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahesha-b-inkiko-b-umwuga-bahize-gukomeza-gutandukana-n-abo-muri-leta-za-mbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)