Abakandida 589 nibo bagiye guhatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ijyamo abadepite 80 batorwa n'abaturage, ari nabo batajwe ko bemerewe kwiyamamaza mu matora ateganyijwe nyuma yo gusuzuma ko bujuje ibisabwa.

Kuri uyu wa 14 nibwo Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa, yatangaje ko mu badepite 665 bari basabye kwemererwa kuba abakandida mu matora, abemerewe ari 589.

Yagaragaje ko Umuryango wa FPR Inkotanyi n'abo bafatanyije abemerewe kwiyamamaza ari 80 nkuko bari batanzwe, ubwo hatangazwaga urutonde rw'agateganyo, NEC yari yagaragaje ko muri bo batatu batari bujuje ibisabwa umukandida ushaka kwiyamamaza ariko mu minsi itanu yari yatanzwe barabikosoye.

Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL) ryatanze abakandida 54 ndetse NEC yagaragaje ko bose bujuje ibisabwa n'ubwo ubwo hatangazwaga urutonde rw'agateganyo abari babyujuje bari 39.

Oda Gasinzigwa kandi yagaragaje ko Ishyaka Riharanira Demokarasi n'Imibereho Myiza y'Abaturage (PSD) ryatanze abakandida 59 kandi bose bujuje ibisabwa barimo barindwi bari bagaragarijwe ko hari ibyo batujuje.

Ku ruhande rw'Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) hemejwe abakandida 54 bavuye ku icyenda gusa bari bagaragajwe ko bujuje ibisabwa mu buryo bw'agateganyo. DGPR yari yatanze urutonde rw'abakandida 64.

Abakandida 55 batanzwe n'Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) bemerewe kwiyamamaza mu gihe PS Imberakuri yemerewe abantu 47 muri 80 bari batanzwe.

Ku ruhande rw'abigenga nta cyahindutse kuko umukandida wemerewe kwiyamamaza ari umwe rukumbi wari wujuje ibisabwa ari we Nsengiyumva Janvier.

Ibi bishingiye ku kuba abandi bari bagaragajwe ko batujuje ibisabwa bari bafite ibibazo mu birebana n'imikono y'abantu bashyigikiye kandidatire zabo kandi bitari byemewe ko basubira gushaka imikono nyuma y'itariki 30 Gicurasi 2024.

Mu bakandida biyamamaje mu byiciro byihariye NEC yagaragaje ko abagore 199 ari bo bujuje ibisabwa byo kwiyamamariza imyanya 24 mu Nteko.

Abo bakandida bemejwe mu buryo butandukanye aho mu Ntara y'Amajyaruguru hemejwe 33, Amajyepfo 60, Iburasirazuba 46, Iburengerazuba 44 mu gihe mu Mujyi wa Kigali ari 16.

NEC yemeje ko urubyiruko rwujuje ibisabwa ari 31 rugomba kuzatorwamo abadepite babiri baruhagarira mu Nteko mu gihe abantu 13 ari bo bemejwe ko bujuje ibisabwa ku gushakwamo umuntu umwe uzahagararira abafite ubumuga.

Amatora ya Perezida n'ay'abadepite 53 batorwa ateganyijwe tariki ya 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu muhanga na tariki ya 15 Nyakanga ku bari mu gihugu.

Abakandida bahagaraririye ibyiciro byihariye bo bazatorwa ku wa 16 Nyakanga 2024 n'ibyiciro byemerewe ku batora.

Perezida wa NEC, Oda Gasinzigwa yatangaje ko abakandida 589 ari bo bazahatanira imyanya yo kwinjira mu Nteko Ishinga amategeko



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakandida-589-nibo-bagiye-guhatanira-kwinjira-mu-nteko-y-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)