Abakorerabushake bagera ku bihumbi 100 bagiye kwifashishwa mu matora - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa 03 Kanama 2024 ubwo NEC yari yahurije hamwe imiryango itegamiye kuri leta ikorera mu Rwanda, aho yasobanurirwaga uruhare rwayo mu bihe byo kwitegura amatora.

Visi Perezida wa NEC, Mutimukeye Nicole yavuze ko ubusanzwe iyi komisiyo ifite abakozi bake bagera muri buri mudugudu ari yo mpamvu bakorana n'abakorerabushake batandukanye ngo amatora agende neza.

Yavuze ko mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo nk'uko bisanzwe ari umuco w'Abanyarwanda bakorana n'abakorerabushake mu gihugu hose bagera muri buri mudugudu bagafasha kuyobora amatora hose.

Ati 'Iyo hari igikorwa cy'amatora baradufasha cyane, haba mu kuyobora amatora ku masite y'amatora, no mu bindi bikorwa byo kwigisha abantu bari kwikosoza kuri lisiti y'itora. Ubu abo bakorerabushake barenga ibihumbi 100.'

Uyu muyobozi yavuze ko nk'ibisanzwe babanza kubatoranya, hakarebwa inyangamugayo, bagatozwa ngo bamenye uko amatora akorwa inshingano zabo n'ibyo batemerewe gukora, hanyuma bakabaha ibizabafasha gushyira mu bikorwa izo nshingano.

Ubusanzwe iyi miryango NEC yahuye na yo ni yo ivamo indorerezi zitandukanye ,Mutimukeye akavuga ko aba bakorerabushake banafasha izo ndorerezi gukora neza akazi kazo, bakazisobanurira niba hari icyo zikeneye kuri iyo site ziri gukoreraho byose umukorerabushake akazifasha.

Visi Perezida Mutimukeye yagarutse kuri iyi nama yabahuje n'iyi miryango, agaragaza ko na yo ari ingenzi mu migendekere myiza y'amatora cyane ko mu bikorwa bakora, abagenerwabikorwa na bo ari abaturage kandi bazatora.

Yavuze ko beretswe aho imyiteguro y'amatora igeze, uburyo azakorwa, amatariki y'ingenzi, Abanyarwanda bakagira uruhare mu matora n'abatari Abanyarwanda bagafasha Abanyarwanda bahakora.

Ati 'Niba ari umunsi wo gutora ntabwo aba ari uw'ikiruhuko bakabaha amasaha yo kujyayo, umukozi yamwegera amwereka ko ashaka kujya mu gikorwa cy'amatora akamworohereza Umunyarwanda akajya gutora.'

Bijyanye n'uko muri iyi miryango havamo indorerezi zitandukanye, Mutimukeye yavuze ko uyu wabaye umwanya mwiza wo kubereka ibisabwa ngo umuntu abe indorerezi, uburenganzira n'inshingano.

Umuyobozi w'Urwego rw'Imiyoborere, RGB, urwego runafite mu nshingano mu buryo butaziguye iyo miryango, Usta Kaitesi yavuze ko ,yari amahirwe kubaganiriza aho igihugu kigeze kitegura mu matora.

Yerekanye ko bashakaga kubibutsa ko amatora ari uburenganzira bw'Abanyarwanda, 'tubibutsa inshingano zabo mu mategeko, amategeko afite ibyo abemerera n'ibyo ibyo batemerewe mu gihe cy'amatora cyangwa cyo kwiyamamaza'.

Muri iyi nama kandi abahagarariye imiryango y'abafite ubumuga, basabye NEC kwita ku bikoresho bishobora kubafasha mu matora, abatabona bagahabwa impapuro zihagije zibafasha gutora, mbese buri wese agafashwa ku buryo bwe.

Kuri iyi ngingo Mutimukeye yavuze ko iki kintu cyatekerejweho cyane, ndetse ' turi gukorana n'Inama y'Igihugu y'Abafite Ubumuga turebera hamwe ibikwiye kunozwa ngo na bo babashe gufashwa. Mu bigenderwaho mu guhitamo ahantu igikorwa cy'amatora kizabera habanza gusuzumwa niba hafasha abafite 'ubumuga bose'.

Mutimukeye yavuze ko hari impapuro zagenewe abafite ubumuga bwo kutabona (braille) ,udashobora kuzikoresha agasabwa kwitwaza umwana wamufasha gutora ufite imyaka kuva kuri 14 ariko utagejeje 18.

Ku rubyiruko rurenga miliyoni ebyiri rugiye gutora ku nshuro ya mbere, rurasabwa kujya gufata indangamuntu ku batarajya kuzifata bazisabye, gukurikirana gahunda zijyanye n'amatora kugira ngo bagire amakuru ahagije y'uburyo bikorwamo.

Ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w'Umukuru w'Igihugu n'iy'abadepite bizatangira tariki ya 22 Kamena, birangire ku ya 13 Nyakanga 2024.

Biteganyijwe ko Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora tariki ya 14 Nyakanga, ababa mu Rwanda batore ku ya 15 Nyakanga. Amatora y'abadepite bahagarariye ibyiciro byihariye azaba ku ya 16 Nyakanga 2024.

Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Oda Gasinzigwa agaragariza imiryango itegamiye kuri leta aho imyiteguro y'amatora igeze
Visi Perezida wa NEC, Mutimukeye Nicole yagaragaje ko abakorerabushake barenga ibihumbi 100 bazafasha kugira ngo amatora azagende neza
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Usta Kaitesi yeretse imiryango itegamiye kuri leta ibituma amatora mu Rwanda aba nta mvururu zibayeho nk'uko bigenda mu bindi bihugu
Abafite ubumuga basabwe koroherezwa muri NEC kugira ngo na bo babashe gutora ubuyobozi bubabereye
Abahagarariye imiryango itegamiye kuri leta beretswe aho imyiteguro y'amatora igeze, inshingano zabo n'ibyo amategeko atabemerera mu bihe by'amatora
Uwagiraga ikibazo ku bijyanye n'amatora yabazaga agahabwa ibisubizo mu buryo butomoye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakorerabushake-bagera-ku-bihumbi-100-bagiye-kwifashishwa-mu-matora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)