Abakozi ba CHUK bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, hanengwa uburyo abaganga bishe abarwayi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu batanze ubuhamya harimo Otto Ahmed warokokeye mu Bitaro bya CHUK i Kigali ariko uwo yari arwaje, nyina akaza kwicwa n'uwamuvuraga.

Ati 'Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye ndi muri ibi Bitaro bya CHUK aho nari ndwaje umubyeyi wanjye umbyara ari naho bamwiciye. Bamwishe ndeba, bamwicishije umugozi wa serumu kugeza ashizemo umwuka.'

Yagaragaje ko mu minsi ya mbere ya nyuma ya Jenoside, yumvaga adashobora kubona imbaraga zo kuba yagera mu Bitaro bya CHUK kuko yahatakarije umubyeyi kandi akicwa areba.

Ati 'Ubundi ntabwo nari mfite ingufu zo kuhaza, ariko kubera ko maze gukomera maze kwiyubaka, ubu byabaye ngombwa ko nza nkavuga n'ibyahabereye. Nyuma y'uko mama amaze kwicwa, narabirebaga ibindi byabereye hano. Uburyo Abatutsi bavanwaga mu mihanda yose yo muri Kigali bamaze kwicwa kandi byabaga mpari.'

Umuyobozi w'Ibitaro bya CHUK, Dr Mpunga Tharcisse, yagaragaje ko bibabaje kubona abari bashinzwe gutanga ubuzima baragize uruhare mu kubwambura abarwayi mu gihe cya Jenoside.

Yagaragaje kandi ko nyuma y'imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, iki kigo ayobora na cyo cyiyubatse bikomeye ku buryo cyabonye abakozi b'abahanga kandi bashobora kwitangira abarwayi.

Ati 'Muri urwo rugendo rero na CHUK yariyubatse, ntabwo ikiri uko yari imeze mbere. Ubu irakataje mu kugira abakozi b'abahanga, bashyira uburenganzira bw'ikiremwamuntu imbere kandi batanga n'ubuvuzi bugezweho.'

Yavuze ko bazakomeza gufatanya n'Abanyarwanda mu kubaka igihugu ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko na nyuma y'imyaka 30 usanga ikigaragara.

Ati 'Tuzakomeza gufatanya n'abandi Banyarwanda kubaka igihugu, turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva hose n'uko umutekano wakomeza kuboneka mu gihugu cyacu kandi dukora n'ibikorwa biduteza imbere kugira ngo twiyubake tuzarage abana igihugu giteye imbere.'

Yagaragaje ko kandi bazakomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kwibuka kuko bateganya uko hakubakwa urwibutso rujyanye n'igihe ku buryo abahiciwe bose bakomeza guhabwa agaciro.

Dr Mpunga Tharcisse yagaragaje ko bazakomeza kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Amwe mu mafoto y'abiciwe muri CHUK mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Hunamiwe abari abakozi ba CHUK bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Iki gikorwa cyabereye mu Bitaro bya CHUK
Mu gikorwa cyo kwibuka hanenzwe abaganga bijanditse muri Jenoside
Otto Ahmed warokokeye muri CHUK yatanze ubuhamya
Muri iki gikorwa hacanwe urumuri rw'icyizere
Umuhanzi Musinga ni we waririmbiye abitabiriye iki gikorwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-chuk-bibutse-jenoside-yakorewe-abatutsi-hanengwa-uburyo-abaganga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)