Abakozi ba ICPAR beretswe ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi n'uruhare rwabo mu kubaka igihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki 7 Gicurasi 2024 ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Ni umuhango witabiriwe n'ibigo by'igenga by'ababaruramari bitandukanye nka Garnet Partners, Mazars, DNR Partners International, HLB n'abanyeshuri ba ICPAR.

Nyuma yo gusura ibice by'Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi no kuganirizwa amateka, Umuhanga mu by'imitekerereze Mudahogora Chantal watanze ikiganiro yagarutse ku buryo Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa ndetse ubu ikaba iri mu cyiciro cyo kuyipfobya.

Yagize ati 'Ubu hagezweho kuyipfobya (Jenoside). Ntekerezako ejo bundi mwabonye itsinda ry'abanyamakuru bishyize hamwe basohora inkuru 'Forbidden Stories'. Biriya rero ntabwo ari iby'ubu kuko ubwo Jenoside yategurwaga bari baratangiye kuyihakana no gusibanganya ibimenyetso.'

Uyu muhanga mu by'imitekerereze yakomeje agaragaza uburemere bw'ibikomere bya Jenoside n'ingaruka zabyo.

Ati 'Ibikomere bya Jenoside birahererekanywa bivuze ko abari bato na bavutse nyuma, abana bazabyara bazagira ibikomere bikomeye kurusha iby'ubu. Ku kazi nakira abana bafite ihungabana ryibyo babonye kuko abakoze Jenoside ntabwo byibura babarindaga kubona ibyo ababyeyi babo n'abandi bicwaga bakorerwaga.'

Umwe mu bayobozi ba ICPAR, Kayibanda Julian yavuze ko bategura iki gikorwa mu rwego rwo gufasha urubyiruko bakorana kumenya amateka bityo bakamenya uko bakomeza abayirokotse.

Yagize ati 'Twaje kwibuka kugira ngo twifatanye n'igihugu ndetse tunafata mu mugongo abarokotse Jenoside kuko n'abayiguyemo harimo n'ababaruramari. Ubu umubare munini dufite ni urubyiruko bityo tuza hano kugira ngo bige amateka bityo biyubake banafatanya n'abandi mu gufata mu mugongo abayorokotse.'

Yakomeje agira ati 'Iyo urebye ibyo Abanyarwanda banyuzemo muri Jenoside dukwiye kwibaza icyo tugomba gukora nyuma y'aho ari naho igihugu cyafashe ingamba zo kwibuka twiyubaka. Urwo rubyiruko rukwiye kumva uburemere bw'ibyo abandi banyuzemo bityo bamenye uko babafasha mu rugendo rwo gukira ibikomere.'

Umwali Leah umwe mu bakozi, yavuze ko kwibuka bimwibutsa inshingano afite.
Ati 'Jenoside yadusigiye ibikomere byinshi bidindiza umuntu ku giti cye n'umuryango kandi niho igihugu cyacu cyubakiye. Rero nibuka kugira ngo nsigasire amateka mpe n'agaciro abazize uko bavutse.'

ICPAR ivuga ko igikorwa cyo gusura Urwibutso no kwiyibutsa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kibaho buri mwaka, kuko hinjira abanyeshuri n'abanyamuryango bashya mu rugaga. ICPAR yashinzwe mu 2008, igamije guteza imbere umwuga w'ibaruramari mu Rwanda.

Abatutsi barenga ibihumbi 250 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bahawe icyubahiro
Abakozi ba ICPAR basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanurirwa amateka
Umuhanga mu by'imitekerereze Mudahogora Chantal yagaragaje uburemere bw'ibikomere bya Jenoside n'ingaruka zabyo
Abakozi ba ICPAR beretswe ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi n'uruhare rwabo mu kubaka igihugu
Umuhanga mu by'imitekerereze Mudahogora Chantal yagaragaje uko abapfobya Jenoside babitangiye igitegurwa
Kayibanda Julian yavuze ko bategura iki gikorwa mu rwego rwo gufasha urubyiruko bakorana kumenya amateka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-icpar-beretswe-ubukana-bwa-jenoside-yakorewe-abatutsi-n-uruhare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)