Abakozi ba RDB na RCB basabwe kwibuka Jenoside nk'igihango ku bw'ahazaza h'igihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu muhango wabaye ku wa Gatandatu, tariki 8 Kamena 2024. Wabanjirijwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire ruherereye mu Karere ka Rwamagana.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Gatare Francis uyobora RDB, Umuyobozi wa RCB, Karemera Janet n'Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority, Rukaburandekwe Alphonse.

Hari kandi Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Meya w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab n'abandi.

Umuyobozi wa RDB, Gatare Francis yavuze ko kwibuka ari ingenzi kuko byongera kwibutsa kwitandukanya n'ikibi.

Yagize ati 'Ni ngombwa kwishyira mu mwanya w'abantu baguye hano icyo gihe. Dufite inshingano zo kugira amasomo twiga kugira ngo twitandukanye n'akarengane ako ari ko kose kabangamira iterambere ry'igihugu cyacu. Dufite inshingano zo kuvuga amateka yacu ari nako dukomeza guhindura u Rwanda.'

Nyuma yo gusura uru rwibutso, habayeho igihe cy'ibiganiro byatanzwe n'abantu batandukanye barimo Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwacu Julienne, Ntwari Christian washinze Our Past Initiative na Uwababyeyi Honorire uyobora Umuryango Hope &Peace.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Wungirije w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), Mukazayire Nelly yavuze ko kwibuka ari igihango.

Ati 'Kwibuka ni igihango dufitanye n'abishwe muri Jenoside, Intwari zishwe ziyihagarika, tugifitanye kandi n'abarokotse ku bwo kwemera kubaho nyuma yo kubibuzwa mu buryo bwose.'

Yakomeje avuga ko nubwo kuvuga amateka bitoroshye ariko bikwiye gukorwa ku bw'ahazaza h'igihugu.

Ati 'Dufitanye igihango n'igihugu mu kuvuga amateka, kuyasobanura no kuyigisha twe ubwacu n'abadukomokaho. Kuvuga amateka ntabwo ari ibintu byoroshye pe biragoye cyane rwose ariko dukwiye kurenga ibyo byose ku bw'ahazaza y'igihugu.'

'Ibyo ukora uyu munsi ukwiye gutekereza niba ibyo ukora bizatuma ahazaza h'igihugu hazaba heza kuko twe tuzagenda ariko cyo kizahoraho.'

Ni mu gihe, Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority, Rukaburandekwe Alphonse yibukije abari aho ko ari inshingano za buri umwe kurinda amateka mu rwego rwo guhangana n'abayagoreka.

Yagize ati 'Turibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko tunaharanira kurinda aya mateka yacu ndetse tunarwanya abayagoreka. N'ubwo ari mabi ariko ni ayacu. Ni avugwe uko ari. Twese nk'Abanyarwanda tugomba guhagurukira kuyarinda, ndetse tukanarindira hamwe ibyo twagezeho.'

Yakomeje agira ati 'Niba ibi byose tubona byaragezweho mu myaka 30 kandi duhereye ku busa, nta kabuza mu myaka 30 iri imbere tuzaba tugeze aheza twebwe ubwacu twiyifuriza ndetse tunifuriza igihugu cyacu.'

Ibi bigo kandi byatanze ubufasha ku rwibutso rwa Bisesero n'urwa Mwulire basuye uyu munsi ndetse na Avega Agahozo, Umuryango w'abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uhereye ibumoso, Umuyobozi wa RDB, Gatare Francis, Umuyobozi wa RCB, Karemera Janet, Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority, Rukaburandekwe Alphonse bashyira indabo ku mva
Abakozi b'ibi bigo bitatu basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire ruruhukiyemo abarenga 26,500
Umuyobozi wa RDB, Gatare Francis yavuze ko iki gikorwa cyibutsa kwitandukanya n'ikibi
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa na Meya w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab ni bamwe mu bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwacu Julienne ni umwe mu batanze ikiganiro
Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority, Rukaburandekwe Alphonse yavuze ko kwibuka ari inshingano za buri umwe mu kurinda amateka mu rwego rwo guhangana n'abayagoreka
Umuyobozi Wungirije w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), Mukazayire Nelly yibukije ko kwibuka ari igihango
Uwababyeyi Honorire uyobora Umuryango Hope &Peace yatanze ubuhamya bukomeye bw'ubuzima yabayemo muri Jenoside na nyuma yayo
Hacanwe urumuri rw'icyizere rugaragaza ko u Rwanda rwongeye kubaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ntwari Christian washinze Our Past Initiative ni umwe mu batanze ikiganiro

Amafoto: Shumusho Djasiri




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-rdb-na-rcb-basabwe-kwibuka-nk-igihango-ku-bw-ahazaza-h-igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)