Abana 75 bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14 batewe inda mu 2023 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni imibare yasohotse muri Gicurasi 2024 igaragaza ko abakobwa batewe inda mu 2023 ari 19,406, biganjemo abari hagati y'imyaka 15 na 19.

Hanagaragaramo impinja 75 zavutse ku babyeyi bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14, ndetse no mu 2022 hari hagaragaye impinja 102 zavutse ku bakobwa bataruzuza imyaka 15.

Umuganga uvura indwara z'abagore n'abakobwa [gynecologue] waganiriye na IGIHE yatangajeko guhera ku myaka 10 umwana ashobora kujya mu mihango, bityo aba ashobora no gusama.

Gusa yavuze ko kubabyaza bishobora kuzamo ingorane nyinshi kuko baba bafite mu matako hatarakura neza.

Ati 'Abo ngabo kubera ko baba bafite mu matako hatarakura neza, bitewe n'umuvuduko umwana yakuranye ashobora kubyara neza, nk'uko ashobora kubyara bimugoye wenda bikaba ngombwa ko bamubaga, […] ariko aba afite ibyago byo kuba yananirwa kubyara bakamubaga.'

Imibare igaragaza ko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, umubare wazamutse cyane mu myaka yakurikiyeho bagera ku 23,622 mu 2019 mu gihe mu 2020 wageze kuri 19,701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23,534.

Umuyobozi Mukuru wa HDI, Kagaba Aflodis yabwiye IGIHE ko hageze ngo abana bahabwe uburenganzira busesuye bwo kwifatira ibyemezo ku buzima bw'imyororokere bwabo kuko iyo batangiye gukundana baba bashobora no gukora imibonano mpuzabitsina kandi bagomba kurindwa gusama imburagihe.

Ati 'Ubundi njyewe umpaye uburenganzira nahera no kuri 12. Habayeho ibiganiro hagendewe ku makuru ahari dusanga ari ngombwa gushingira ku myaka 15 ariko n'undi uri munsi muganga abona ko abikeneye bikaba byaba nk'umwihariko akamuhereza.'

'Ubundi ntabwo twagombye gushyiraho imyaka kuko niba umwana abikeneye, ashobora kuba afite 12 undi ashobora kubikenera afite 14, ni ukuvuga ngo iyo umwana yinjiye mu gukundana ashobora gukora imibonano mpuzabitsina ni ngombwa ko afashwa ntasame.'

Ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n'imibereho y'abaturage bugaragaza ko hari abagore bafite imyaka 15-19 basanze barakuyemo inda, abatwite n'ababyaye bafite abana bitaho.

Umubare munini w'aba bana ni abo mu byaro, mu gihe biganjemo abize amashuri abanza gusa, hamwe n'ayisumbuye.

bunagaragaza ko abana 4.5% b'abakobwa bakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15, mu gihe abahungu bo ari 10.1% baba barakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15. Muri aba harimo abari bafite abana mbere yo kugeza ku myaka 15 y'amavuko.

Abana baterwa inda imburagihe bahura n'ingaruka nyinshi zirimo no gutakaza ejo hazaza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-75-bafite-imyaka-iri-hagati-ya-10-na-14-batewe-inda-mu-2023

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)