Abana b'i Rusizi bashimye intambwe yatewe mu kubahiriza uburenganzira bwabo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babigarutseho ku wa 22 Kamena 2024, ubwo mu karere ka Rusizi bizihizaga umunsi mukuru w'umwana w'Umunyafurika ubusanzwe wizihizwa tariki 16 Kamena.

Ni ibirori byitabiriwe n'abanyeshuri bo mu bigo by'amashuri byo mu murenge wa Muganza birimo Ishuri ribanza rya Gakoni, GS St Francois de Salle de Muganza, GS mere du bon conseil de Muganza, GS Shara, n'ishuri ribanza rya Busasamana.

Impanoyumugisha Toni, umwana w'umukobwa w'imyaka 11, wiga mu mwaka wa kane kuri GS Muganza A yashimiye Leta y'u Rwanda ko yakuyeho ihezwa mu mashuri ryakorerwaga abana b'abakobwa ubu abana b'abakobwa bakaba bigana na basaza babo.

Ati 'Numva abantu bakuru bavuga ko kera abana b'abakobwa batigaga. Ndashimira Leta yacu ko yashyizeho ko abana bose bagomba kujya kwiga'.

Dushime Onette Shalom, wiga mu mwaka wa 3 w'amashuri yisumbuye yabwiye IGIHE ko mu byo bishimira nk'abana harimo kuba abana bose barira ku ishuri.

Ati 'Hari abana barivamo kubera ubukene bwo mu miryango yabo. Abo bana nabagira inama yo kwegera abayobozi bakabagezaho ikibazo bafite kuko hatabura ubaha ubushobozi butuma basubira mu ishuri'.

Musabyemariya Berthe, wo mu murenge wa Muganza, ufite umwana ufite ubumuga bw'ingingo wiga mu mwaka wa kane, ashimira Leta ko yahinduye imyumvire y'ababyeyi abana bose bakaba biga mu gihe hambere hari abana batigaga kubera ko hari abayeyi bumvaga ko kwiga ntacyo bimaze.

Hassan Jean Claude Mpakaniye, Umuhuzwabikorwa w'Umuryango REWU, uharanira uburenganzira bw'abana yashimiye u Rwanda ko rwashyize umukono ku masezerano yose kurengera umwana avuga ko bigaragaza urukundo rukomeye ko Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame akunda abana.

Ati 'Nubwo hari intambwe yatewe mu kubahiriza uburenganzira bw'umwana, haracyari ibyonnyi by'uburenganzira bw'umwana. Hano mu kibaya hari abana bava mu ishuri bakajya gukoreshwa imirimo ivunanye kurinda umuceri, akazi ko mu rugo, kubumba amatafari, abasiba ishuri bakajyana n'ababyeyi isoko n'ababyeyi n'ibindi'.

Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere mu karere ka Rusizi, Ingabire Nadine Michelle yashimiye abafatanyabikorwa barimo AEE mu mushinga AEE igire ubaka ejo n'Umuryango REWU uruhare bagira mu guharanira uburenganzira bw'umwana.

Ingabire yabikuje abana ko mu nshingano zabo harimo kugira isuku, kugira ikinyabumfura no kugira isuku ku mubiri n'aho batuye.

Ati 'Mugomba kugira isuku, haba aho mutuye, ku ishuri, ku myambaro n'ahandi hose. Kugira isuku ntabwo ari ihohoterwa ni inshingano zanyu nk'abana'.

Mu 1991 nibwo Umunsi Mpuzamahanga w'Umwana w'Umunyafurika watangiye kwizihizwa. Ni umunsi ufite inkomoko ku byabereye I Soweto mu gitondo cyo ku wa 16 Kamena 1976, ubwo abanyeshuri barenga ibihumbi 20 bigaragambyaga bamagana ihezwa mu mashuri ryakorerwaga abana b'abirabura. Iyo myigaragambyo yarakaje abapolisi barasaba abo banyeshuri bicamo 176, abarenga 1000 barakomereka.

Abana bo mu karere ka Rusizi bashimira Leta y'u Rwanda imbaraga ishyira mu kubahiriza uburenganzira bwabo
Mpakaniye ashimira Leta y'u Rwanda ko yashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo kurengera umwana
Ibirori by'Umunsi Mukuru w'umwana w'Umunyafurika byaranzwe no guha umwanya abana bakidagadura
Ingabire yibukije abana ko bafite inshingano yo kugira ikinyabupfura n'isuku



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abana-b-i-rusizi-bashimye-intambwe-yatewe-mu-kubahiriza-uburenganzira-bwabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)