Abangavu batize n'abatagira idini mu baterwa inda cyane mu Rwanda -Ubushakashatsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubushakashatsi bwamurikiwe i Kigali tariki 27 Kamena 2024 bwerekana ishusho y'ibyiciro binyuranye by'abangavu bo mu Rwanda mu guterwa inda zitateganyijwe kuva mu gihe cy'imyaka 20 ishize.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n'itsinda ry'abarimu bo muri Kaminuza y'u Rwanda riyobowe na Rutayisire Erigene ku bufatanye n'Ikigo Nyafurika cyita kuri gahunda z'iterambere (AFIDE).

Bwakozwe muri Kanama 2023 no muri Mutarama 2024 binyuze mu gusesengura amakuru y'ubushakashatsi bukorwa buri myaka itanu ku ihindagurika ry'ibipimo by'ubuzima mu Gihugu buzwi nka DHS.

Amakuru yasesenguwe ni ayo kuva mu 2000 kugeza mu 2020 ubwo Ikigo cy'Igihugu cy'ibarurishamibare na Minisiteri y'Ubuzima byatangiraga gukora ubushakashatsi bwa DHS.

Bwakorewe kandi mu turere 10 harimo utwo mu Mujyi wa Kigali twose, Nyamasheke, Rubavu, Ruhango, Nyaruguru, Nyagatare, Bugesera , Gicumbi na Musanze.

Bwakorewe ku bangavu 14,173 bari hagati y'imyaka 15 na 19 harimo 11,169 bo mu cyaro na 2,602 bo mu mijyi.

Bwerekanye ko kuva mu 2000 kugeza mu 2020 mu gihugu hose ibikorwa byo kwita ku mugore utwite byiyongereye biva ku 8% bigera kuri 41% ubu bwiyongere kandi bukaba bujyana n'ubw'ahatangirwa serivisi zigenewe urubyiruko ku bigo nderabuzima.

Ikindi bugaragaza, ni uko abangavu bari hagati y'imyaka 18 na 19 bagize 7% ry'abatewe inda zitategenyijwe bose kugeza mu 2020 mu gihe abari hagati ya 15 na 17 bo bagize 5%.

Abangavu batewe inda muri iyo myaka abagera kuri 6% bava mu mijyi mu gihe abagera ku 5.8% batuye mu bice by'icyaro. Ni mu gihe abagera kuri 15.4% batageze mu ishuri ariko 6.5% bo bagarukiye mu mashuri abanza mu gihe 3.4% ari abize kuva ku mashuri yisumbuye kuzamura.

Ku bijyanye n'imyizerere na ho ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abangavu batewe inda zitateganyijwe batagira idini babarizwamo bagera kuri 8.9% mu gihe abasengera mu Baporotesitanti bagize ari 6.7%, Abadivantisiti bakaba 5.7% mu gihe Abagatolika ari 4.8%.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko impuzandego y'abangavu bari hagati y'imyaka 15 na 19 baterwaga inda yagabanutse iva kuri 7% mu 2000 igera kuri 5% mu 2020.

Indi mibare igaragaramo ni uko uburyo bwo kuboneza urubyaro bugezweho bwiyongereye mu bangavu bakoze imibonano mpuzabitsina buva kuri 2.5% mu 2000 bugera kuri 17.4% mu 2020.

Nubwo zimwe mu mpinduka nziza zigaragara muri ubu bushakashatsi zishingiye ku ngamba zinyuranye Leta n'abandi bafatanyabikorwa bashyizeho, abakoze ubu bushakashatsi basanga hakiri ikibazo mu miryango aho ababyeyi bamwe kuganira n'abana babo ku buzima bw'imyororokere bikiri ikibazo bityo bigatuma hari abatabona amakuru bakeneye kwifashisha.

Rutayisire yagize ati 'Abamaze gutwara inda na bo batinya kubibwira ababyeyi kuko bataganiriye mbere bakarinda babyara batabizi hamwe ugasanga banabirukanye mu rugo. Kandi ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umwangavu abyaye bwa mbere ababyeyi be ntibamwiteho aba shobora no kubyara bwa kabiri'.

Rutayisire yakomeje agaragaza n'ibikwiye kuvugururwa ku ruhande rwa Leta.

Ati 'Abaganga batuvura kwa muganga na bo barabizi ko itegeko ryemerera umwana w'imyaka 18 kuboneza urubyaro ariko iyo agiyeyo ntibamwiyumvamo ngo bamuhe iyo serivisi. Turasaba ko hakongera guhugurwa abakozi bo mu bigo nderabuzima ndetse n'abalimu na bo bakeneye guhugurwa ngo bamenye neza ibyo bigisha ku buzima bw'imyororokere'.

Rutayisire kandi yongeyeho ko ikindi gikenewe ari ugushyiraho ishami ryihariye rishinzwe ubuzima bw'imyororokere muri RBC by'umwihariko kuko ubu hakora umukozi umwe gusa ushinzwe urubyiruko mu gihe imibare igaragaza ko abagera kuri 11% by'Abanyarwanda bose ari abari hagati y'imyaka 15 na 19.

Urubyiruko rwitabiriye imurikwa ry'ubu bushakashatsi
Abari bitabiriye imurikwa ry'ubu bushakashatsi
Rutayisire Erigene yavuze ko hakenewe gushyirwaho ishami ryihariye rishinzwe ubuzima bw'imyororokere muri RBC
Bunguranye ibitekerezo ku byavuye muri ubu bushakashatsi
Uwari uhagarariye RBC mu kumurika ubu bushakashatsi
Dr Isingizwe Domina uri mu bagize itsinda ryokoze ubu bushakashatsi asobanura bimwe mu byabuvuyemo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatarize-n-abatagira-idini-nibo-baterwa-inda-zitateganyijwe-cyane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)