Abantu baturuka mu bihugu 34 nibo bamaze kwiy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri rushanwa ngarukamwaka riri mu marushanwa 3 akomeye muri Afurika yo gusiganwa ku maguru, rizaba tariki 9 Kamena 2024 aho abasiganwa bazazenguruka umujyi wa Kigali. Riba rifunguye kuri buri muturage wese utuye Isi, ibihugu 34 ni byo bimaze gutanga abantu biyandikishije muri iri rushanwa rigiye kuba kunshuro ya 19. 

Ibyo bihugu ni; U Rwanda, Kenya, Uganda, Belgium, Japan, Spain, France, China, Tanzania, USA, UK, South Sudan, Zambia, Zimbabwe, Ethiopia, Eritrea, Netherlands, South Africa, Denmark, Poland, Canada, Ghana, Nigeria, Senegal, Italy, Jamaica, Argentina, Mexico, Brazil, Signapore, Sweeden, DR Congo, Norway na Cheque Republique.

Kugera ubu imibare iragaragaza ko abantu bangana n'ibihumbi 6,131 ari bo bamaze kwiyandisha bemeza ko bazitabira iri rushanwa. Abantu bagera ku bihumbi 3,356 nibo bamaze kwiyandisha bazava hanze, naho abantu ibihumbi 2,775 bakaba ari bo bamaze kwiyandikisha b'imbere mu gihugu.

Irushanwa rya Kigali International Peace Marathon ubwo riheruka gukinwa tariki 11 Kamena 2023 ryagukanwa na George Onyancha ukomoka muri Kenya, mu gihe muri Half Marathon na bwo umunya-Kenya Kipyeko Kennedy yabaye uwa mbere, mu bagore, ritwarwa na Moseti Winfridah Mora.

Abantu basaga 2,878 nibo bamaze kwiyandikisha muri Half Marathon

Abantu 694 ni bo bamaze kwiyandisha muri Full Marathon

Abantu 2559 ni bo bamaze kwiyandikisha muri Run for peace

Kwiyandikisha biracyafunguye ku bantu bose bashaka kwitabira



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143675/abantu-baturuka-mu-bihugu-34-nibo-bamaze-kwiyandisha-mu-isiganwa-rya-kigali-international--143675.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)