Abanyamakuru 50 bari guharabika u Rwanda bamaganywe na bamwe mu badepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda kuri uyu wa 5 Kamena 2024 bagendeye ku magambo yavuzwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo ukomeje gushinja u Rwanda kuba arirwo nyirabayazana w'ibibazo igihugu cye gifite.
Ibi byabaye ubwo baganira kuri raporo ya Komisiyo idasanzwe yakoze ubucukumbuzi ku mwuka mubi uri mu mubano w'u Rwanda na RDC, ukomoka ku bakoloni b'Ababiligi baciye imipaka y'ibi bihugu.
Aba banyamakuru bakorera ibinyamakuru mpuzamahanga cumi na birindwi, bibumbiye mu ihuriro 'Forbidden Stories' kuva mu cyumweru gishize bari gusohora inkuru bise 'Rwanda Classified' ziharabika Leta y'u Rwanda. Mu byo bayishinja harimo kuniga ubwisanzure bw'abatavuga rumwe na Leta ndetse no kutubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu.
Depite Nyirahirwa Veneranda yagize ati 'Iri shyirahamwe ry'abanyamakuru ryasubiye mu mvugo Perezida wa RDC yakoresheje yita Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda umunyagitugu ukwiye kuva ku butegetsi. Ntabwo ushobora kubitandukanya rero n'ingaruka z'ubukoloni. Amagambo ya Perezida wa Congo asubirwamo n'ibitangazamakuru araza gushimangira umwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi ndetse n'amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC.'
Yasabye kandi ko ibihugu birimo u Bufaransa, u Bubiligi, u Bwongereza, Amerika, u Budage, Israel, u Buholandi n'ibindi biturukamo abanyamakuru bahuriye muri 'Forbidden Stories' byababuza gukomeza gukwirakwiza ibihuha 'bigamije guharabika ubuyobozi bw'u Rwanda by'umwihariko Umukuru w'Igihugu, hagamijwe kwangisha ubuyobozi bw'u Rwanda abaturage ndetse no gukomeza gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside.'
Nyuma yo kuvuga ko ikibazo cy'Abanye-Congo gikwiye gukemurwa na Leta ya RDC, Depite Muhongayire Christine yatangaje ko we na bagenzi be bamaganye ibyanditswe n'aba banyamakuru, ati 'Icya kabiri navuga ni ukwamagana Forbidden Stories. Turabamaganye ku mugaragaro n'ibinyoma byabo.'
Depite Uwamariya Veneranda yatangaje ko abagamije gusenya u Rwanda barimo ubuyobozi bwa RDC ndetse n'imitwe nka FDLR n'abayishyigikiye bashaka gusubukura Jenoside yakorewe Abatutsi ko ntacyo bazageraho, yibutsa ko u Rwanda rwatsinze. Ati 'Bajye bibuka ko uwabatsinze ntaho yagiye, kandi bibuke ko Abanyarwanda twahisemo kuba umwe no kubakira hamwe.'
Visi Perezida w'iyi Komisiyo, Madame Muzana Alice, yagize ati 'Forbidden Stories ntaho itandukaniye n'imvugo ya Perezida Tshisekedi, ni imvugo ziharabika u Rwanda cyane, zikwirakwiza ibinyoma, zigamije guhuma amaso abantu [kugira ngo] ntibabone ibyiza u Rwanda rwagezeho, ntibabone gahunda nziza zishyirwaho kugira ngo Abanyarwanda batere imbere. Ziraharabika ubuyobozi kuko zizi ko ari bwo bugejeje u Rwanda aha ngaha.'
Guverinoma y'u Rwanda iherutse kwamaganira kure aba banyamakuru n'ababakoresha, igaragaza ko icyo bagamije ari ukudobya amatora y'Umukuru w'Igihugu n'abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024. Yabamenyesheje ko umuhate wabo ntacyo uzatanga, kuko ubumwe bw'Abanyarwanda butajegajeg
The post Abanyamakuru baharabika u Rwanda bagendeye kuri Perezida wa DRC bamaganywe n'Abadepite appeared first on KASUKUMEDIA.COM.