Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yatangaje urutonde ntakuka rw'abemerewe kwiyamamaza ku wa 14 Kamena 2024 rugaragaraho bamwe mu babaye abanyamakuru ndetse n'abakibikora.
Muri abo banyamakuru harimo abatanzwe n'imitwe ya Politiki babarizwamo barimo Niyodushima Dieudonnée watanzwe n'Ishyaka PPC binyuze mu ihuriro ryayo n'Umuryango FPR Inkotanyi.
Yagaragaye ku rutonde rw'abakandida batanzwe n'Umuryango wa FPR Inkotanyi ndetse yemerewe kwiyamamza kuko yujuje ibisabwa.
Uyu mugabo wakoze itangazamakuru kuri radiyo zitandukanye zirimo Isangano na RadioTV Flash yabwiye IGIHE ko azi imibereho y'Abanyarwanda bityo ko byamuteye gushaka gukomeza gukorera abaturage ubuvugizi.
Ati 'Gukorera Abanyarwanda ubuvugizi rero ni kimwe mu byansunikiye kumva natanga umusanzu wanjye mu nteko ishinga Amategeko. Hagatorwa amategeko ashingiye ku mibereho, umuco n'imigirire ya Kinyarwanda.'
Yize itangazamakuru n'itumanaho muri Kaminuza y'u Rwanda ndetse yananyuze mu ishuri rya Politiki n'imiyoborere ryitwa Youth Political Leadership Academy ry'ihuriro ry'imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.
Undi munyamakuru ugaragara ku rutonde rw'abemerewe kwiyamamaza ni Ally Muhirwa watanzwe n'Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi PDI.
Ally Muhirwa amaze imyaka 10 akorera mu Karere ka Musanze. Yize ibirebana n'ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye ndetse anabikomerezamo muri Kaminuza.
Yagaragaje amaze imyaka akora inkuru n'ibiganiro bya Politiki bityo ko byamuteye imbaraga no gutinyuka ibirebana nayo.
Yagize ati 'Kuba umunyamakuru yagaragara ku rutonde rw'abemerewe kwiyamamariza kuba umudepite mbibona nk'uruhare dukomeza kugira nk'itangazamakuru tukaba tunashaka kurugira no mu Nteko Ishinga Amategeko. Tuba dufite inararibonye mu bintu bitandukanye rero ni umwanya mwiza tubonye kugira ngo dukomeze kubaka igihugu cyacu mu ngeri zinyuranye.'
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryemerewe na NEC abakandida 54 ko ari bo bujuje ibisabwa muri 64 bari batanzwe.
Muri abo bakandida harimo Byiringiro Jean Elysee watangiye itangazamakuru mu 2006.
Byiringiro yanyuze ku maradiyo atandukanye arimo Radio Sana, Ikinyamakuru Gasabo, Rushyashya, City Radio, Isango Star, The Newtimes mu Izuba Rirashe, Imvaho Nshya ndetse n'icye yaje gushing cya Indatwa.
Yavuze ko nk'uko yatanzwe n'Ishyaka biteze intsinzi hagendewe ku bikubiye muri manifesto yabo baheruka gushyira ahagararara mu Nteko rusange.
Ati 'Harimo ko abaturage bagomba kwihaza mu biribwa, tugabanyirizwe umusoro wa TVA, kugabanya ubushomeri bwugarije urubyuriko, gusaba ko umuturage yemererwa kugura imiti muri za farumasi zose ukoresheje ubwishingizi bwa Mitiweli ndetse no gusaba ko igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo gikurwaho.'
Hari kandi Kwigira Issa wakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio na Televiziyo Flash akaba yaratanzwe n'Ishyaka Ntagarugero muri Demokarasi PDI.
Kwigira Issa wayoboye Ishami rya Radio Flash mu Karere ka Nyagatare mu gihe cy'imyaka itandatu yize ibijyanye n'Itangazamakuru muri Kaminuza ndetse kuri ubu ari kurangiza icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Itumanaho muri Mount Kigal (yahoze yitwa Mount Kenya University).
Yagize ati 'Ntabwo navuga ko Politiki ari inzira nshya, kuko nk'umunyamakuru ubimazemo imyaka isaga 10, akazi ka buri munsi nkora Politiki iriganje. Mbaye nyigezemo byeruye, narushaho gukorera abaturage ubuvugizi butandukanye kuko nanjye naba narigeze kuba nka bo, kandi nta we uribara nk'uwariraye.'
Mu bandi batanze kandidatire harimo Uwababyeyi Jeannette wakoze mu Rwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru RBA igihe kinini ariko kuri ubu akaba abarizwa muri RNIT Iterambere Fund.
Uwababyeyi Jeannette asanzwe ari umurwanashyaka w'Ishyaka Riharanira Demokarasi n'Imibereho Myiza y'Abaturage (PSD) akaba n'umuhuzabikorwa w'abagore ku rwego rw'Igihugu muri ryo.
Uwababyeyi Jeannette ari mu bagore 199 bari guhatanira imyanya 24 mu cyiciro cyihariye cy'abagore mu matora azaba ku wa 16 Nyakanga 2024.
Kandidatire ye yayitanze nk'uziyamamariza mu Ntara y'Amajyepfo aho ari mu bagore 60 batangajwe ko bujuje ibisabwa muri yo.
Hari kandi Umunyamakuru akaba n'Umuyobozi w'ikinyamakuru Tumwesigire Peace Hillary nawe watanze kandidatire mu cyiciro cyihariye cy'abagore.
Kandidatire ye yaremejwe ndetse yagaragaje ko aziyamamariza mu Ntara y'Amajyepfo.