Abanyamerika batishimiye Donald Trump na Joe Biden bikubye kabiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibare y'iki kigo igaragaza ko 25% by'Abanyamerika babajijwe bagaragaje ko batishimiye abakandida batanzwe n'ishyaka ry'aba-Democrates ndetse n'aba-Republicains.

Mu babajijwe 36% bagaragaje ko bashyigikiye Donald Trump, mu gihe 34% bagaragaje ko bashyigikiye Joe Biden.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abanga abakandida bombi bahanganye bikubye kabiri mu myaka 30 ishize ndetse no mu 2020 ubwo Joe Biden na Trump bahanganaga bwa mbere, abatabishimiye bombi bari 13%.

Ubu bushakashatsi bwakozwe kuva tariki 13-19 Gicurasi 2024, mbere y'uko urukiko rw'i New York ruhamije Donald Trump ibyaha byo guhimba inyandiko z'ubucuruzi agamije guhindura ibyavuye mu matora ya 2016, ndetse na tariki 11 Kamena 2024 ubwo urukiko rwa Delaware rwahamyaga Hunter Biden (umuhungu wa Perezida Joe Biden) ibyaha byo gutunga intwaro binyuranye n'amategeko kuko yari yarabaswe n'ikiyobyabwenge cya cocaine.

Abatishimiye Perezida Joe Biden na Trump bikubye kabiri mu myaka 30 ishize



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamerika-batishimiye-donald-trump-na-joe-biden-bikubye-kabiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)