Abanyarwanda babiri bafungiye muri Uganda kubera ubwicanyi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru y'itabwa muri yombi ry'aba Banyarwanda yamenyekanye mu ntangiriro z'iki cyumweru. Bivugwa ko mu ibazwa ry'ibanze biyemereye ko bishe Geofrey Twinomujuni Ntegyire wari umukoresha. Bamwishe bakoresheje inyundo ku wa 31 Gicurasi mu 2024.

Bavuze ko bamuhoye ko yahoraga abatonganya ndetse akabikora mu rurumi batumva.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kisoro, Elly Maate yavuze ko uyu mugabo n'umugore bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bashaka gucika.

Ati 'Bemeye icyaha ubundi bajyanwa kuri station ya polisi i Kabale. Bemeye ko bakoresheje inyundo mu kwica uyu musaza.'

Yakomeje avuga ko nyuma yo kwica umukoresha wabo, uyu mugore n'umugabo batwaye bimwe mu bintu yari atunze birimo igare, ipasi na radiyo.

Byitezwe ko Desire Kwizera n'umugore we Uwingabire Kwizera bazagezwa imbere y'ubutabera mu minsi mike.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-babiri-bafungiye-muri-uganda-kubera-ubwicanyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)