Kuri ubu Itsinda ry'Abanyarwanda 40 riri mu ruzinduko muri Jordanie aho bari kureba ibyo iki gihugu kimaze kugeraho cyane cyane mu bukerarugendo nka kimwe mu bitanga umusanzu ukomeye ku musaruro mbumbe w'igihugu aho nko mu 2023 bwari bwihariye 14.6%.
Mu by'ingenzi bazasura ni ibijyanye no kureba uko iki gihugu cyazamuye urwego rw'ubuzima n'ubukerarugendo cyane cyane bushingiye ku iyobokamana.
Ni itsinda rirangajwe imbere n'Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Rugwizangoga Michaella.
Rigizwe n'abo mu rwego rw'ubukerarugendo mu Rwanda, abo mu buvuzi, mu miryango ishingiye ku myemerere irimo amadini n'amatorero n'abandi.
Ni uruzinduko rufatwa nka ya funi ibagara ubucuti iba ari akarenge, aho ruje rukurikira urw'Umwami wa Jordanie, Abdullah II na Minisitiri Queisi n'abandi bayobozi bagiriye mu Rwanda mu ntangiriro z'uyu mwaka.
Minisitiri Queisi yavuze ko ubwo yari mu Rwanda, yiboneye byinshi rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yerekana ko ari byiza kuba Abanyarwanda basuye igihugu cye kugira ngo buri gihugu gihe kigenzi cyacyo ubunararibonye bwatuma bikomeza kwiyubaka.
Yavuze ko yasuye n'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yibonera neza ubudaheranwa, imbaraga no kubabarira ndetse bakibagirwa muri bwa buryo bwo kubana neza kabone nubwo umuntu aba yarakugiriye nabi.
Yagaragaje ko uretse ku ruhande rw'u Rwanda no ku ruhande rw'igihugu cye hari byinshi bishobora gutuma Abanyarwanda, Abanyafurika n'Isi muri rusange bakururirwa gusura iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ati 'Jordanie ni igihugu kibumbatiye umurage, igihugu cy'ubugeni, kimwe mu bimaze imyaka myinshi bibonywemo bimwe mu bisigaratongo by'abantu ba mbere babayeho ku Isi n'ibindi byinshi.'
Jordanie izwi cyane ku hantu hagiye havumburwa ibisigaramatongo bivuga ku mateka y'umuryango w'Abayisiraheli uvugwa muri Bibiliya, kugeza kuri Yezu na nyuma ye.
Uretse ibyo Minisitiri Queisi agaragaza ko Jordanie ari n'igihugu gifite ibice nyaburanga nk'Inyanja y'Umunyu (Dead Sea) ari na yo ifite mwinshi ku Isi.
Muri Jordanie ni ho hari Uruzi rwa Yorudani rumwe Yezu yabatirijwemo n'ibindi bice nyaburanga by'amateka imaze imyaka ibihumbi.
Minisitiri Queisi akavuga ko uwavuga ibyiza nyaburanga byo gusura muri Jordanie atarenza ingohe, igice cya Machaerus gifatwa nk'ikibumbatiye amateka y'ibisigaratongo, ari na ho Yohani Umubatiza umwe wabatije Yezu yafungiwe ndetse akanahacirirwa umutwe.
Ati 'Ubu dufite ahantu ibihumbi 16 handitswe mu bitabo by'igihugu nk'ahabumbatiye amateka y'ibisigaratongo ndetse aho hantu biteganyijwe ko haziyongera kuko bivugwa ko muri Jordanie dufite aharenga ibihumbi 100 hagaragara ibisigaramatongo byakurura ba mukerarugendo.'
Ashimangira ko iyo havuzwe Jordanie abantu baba bavuga igihugu ndangamateka ari yo mpamvu 'dusaba abavandimwe na bashiki bacu bo mu Rwanda kuza kudusura bakaryoherwa n'ibyo byiza nyaburanga.'
Yerekanye ko iki gihugu gikunze gusurwa cyane aho byibuze 14.6% by'umusaruro mbumbe byihariwe n'amafaranga aba yakusanyijwe mu rwego rw'ubukerarugendo.
Ati 'Ikindi Jordanie ni igihugu gikenye ku mabuye y'agaciro n'umutungo kamere muri rusange ari yo mpamvu nyuma yo kubaka Jordanie nshya mu 1921 twashoye mu kubakira ubushobozi bw'abaturage mu by'ubumenyi.'
Yerekanye ko ari yo mpamvu uyu munsi muri iki gihugu uzahasanga umubare munini w'abenjenyeri, abaganga, abarimu b'umwuga, abanyamategeko 'n'ibindi twasangiza Abanyarwanda.'
Ati 'Jordanie ni cyo gihugu cya mbere gifite urwego rw'ubuvuzi ruteye imbere mu Burasirazuba bwo Hagati, ha handi dufite abaganga benshi bita ku baturage, tukagira ibikorwaremezo byinshi by'ubuvuzi byaba ibya leta n'iby'abikorera.'
Ibyo byose Minisitiri Queisi abijyanisha n'urwego rw'umutekano cyane cyane igisirikare cy'umwuga 'ibyo bikaba bike muri byinshi twasangiza bagenzi bacu bo mu Rwanda.'
Jordanie ni igihugu cyo mu Burengerazuba bwa Aziya, gihana imbibi n'ibindi bihugu nka Arabie Saoudite, Iraq, Syria, Palestine na Israel. Gifite ubuso bwa kilometero kare 89.342 mu gihe abaturage bacyo barenga miliyoni 11.