Abanyarwanda mu begukanye imidali muri 'Kigali International Peace Marathon 2024', Abarimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'uwa Siporo bakora Run for Fun #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru tariko ya 9 Kamena 2024, nibwo hakinwe irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rizwi nka Kigali International Peace Marathon, iy'uyu mwaka yaciye agahigo ko kuba Abanyarwanda Mutabazi Emmanuel na Imanizabayo Emeline begukanye imidali.

Aba bombi begukanye umudali wa Bronze nyuma yo kuba aba gatatu mu bagabo n'abagore basiganwe mu cyiciro cya Half Marathon muri 'Kigali International Peace Marathon 2024' yatangiriye kuri BK Arena.


Kigali International Peace Marathon ya 2024 yakinwaga ku nshuro yayo ya 19 kuva ikinwe bwa mbere mu 2005, yatangijwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosaari kumwe n'abandi banyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Claude Musabyimana.


Muri iri siganwa abiyandikishije ni 10,183 bo mu bihugu 35 barimo abavuye hanze 4,001. Muri abo harimo abasiganwe muri Half Marathon y'ibilometero 21, yiyandikishijemo 3,605 na Full Marathon y'ibilometero 42, yiyandikishijemo 1,142.
Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Marie-Solange Kayisire; Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Imikino Ngororamubiri, Lt Col (Rtd) Kayumba Lemuel, bitabiriye iyi Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe amahoro.


Mu bandi harimo Ange Kagame n'Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, na bo bari mu bakoze intera y'ibilometero 10 mu cyiciro cya 'Run for Peace'.

Umunyarwanda Mutabazi Emmanuel yegukanye Umudali wa Bronze nyuma yo kuba uwa gatatu muri Half Marathon akoresheje isaha imwe, iminota ine n'amasegonda 27. Ni mu gihe Umunya-Kenya Francis Kipkorir yegukanye umwanya wa mbere amurushije amasegonda 22, akurikirwa na mwenewabo Leonard Kipkoech Langat wamurushije amasegonda atatu.


Umunyarwandakazi Imanizabayo Emeline na we yegukanye Umudali wa Bronze nyuma yo kuba uwa gatatu muri Half Marathon akoresheje isaha imwe, iminota 14 n'amasegonda abiri. Ni mu gihe Umunya-Kenya Winfridah Moraa Moseti yegukanye umudali wa Zahabu amurushije iminota ibiri naho uwa Feza utwarwa na Vivian Jepkogei Cheruiyot wamurushije isegonda rimwe.


Umunya-Kenya Laban Korir yegukanye 'Kigali International Peace Marathon 2024' mu bagabo akoresheje amasaha abiri, iminota 16 n'amasegonda atandatu. Uyu yakurikiwe na mwenewabo Cornelius Kipeti Kiplagat wasizwe amasegonda 12 gusa. Iki kikaba aricyo cyiciro giumba ibindi muri iri siganwa cya 'Full Marathon'.


Mu bagore uyu mwanya watwawe n'Umunyakenya Joan Kipyatich akoresheje amasaha abiri, iminota 33 n'amasegonda 27, akurikirwa n'Umunya-Ethiopia, Meseret Abebavehu warushijwe iminota itatu, mu gihe Florence Chepsoi Jepkosgei nawe wo muri Kenya yabaye uwa gatatu arushwa iminota itandatu n'uwa mbere.

The post Abanyarwanda mu begukanye imidali muri 'Kigali International Peace Marathon 2024', Abarimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'uwa Siporo bakora Run for Fun appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abanyarwanda-mu-begukanye-imidali-muri-kigali-international-peace-marathon-2024-abarimo-minisitiri-wubutegetsi-bwigihugu-nuwa-siporo-bakora-run-for-fun/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanyarwanda-mu-begukanye-imidali-muri-kigali-international-peace-marathon-2024-abarimo-minisitiri-wubutegetsi-bwigihugu-nuwa-siporo-bakora-run-for-fun

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)