Abanyeshuri ba Stella Matutina begukanye irushanwa rya 'Money makeover' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iri rushanwa ryateguwe na iDebate Rwanda riterwa inkunga na BK Foundation.

Aba banyeshuri ba Stella Matutina begukanye igihembo cy'ibihumbi 900 Frw, aho uko ari batatu babigabanye buri umwe ahabwa ibihumbi 300Frw.

Bakurikiwe na bagenzi babo bane biga muri College Saint Marie Reine de Kabgayi begukanye igihembo cy'ibihumbi 450Frw.

Aya Marushanwa yitabiriwe n'ibigo by'amashuri yisumbuye icyenda, birimo Stella Matutina, Lycée Notre-Dame de Cîteaux, College Saint Marie Reine de Kabgayi, Riviera High School, Maranyundo Girls School, Agahozo Shaloom, Glory Academy, Kagarama Secondary School ndetse na Hope Haven.

Ni amarushanwa agamije gutegura no gufasha abakiri bato by'umwihariko abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kugira ubumenyi ku micungire y'ifaranga no guhanga umurimo, bityo bagategurwa hakiri kare banatozwa kuba abayobozi beza b'ejo b'igihugu cyacu.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri iDebate Rwanda, Keza Ketsia, yagaragaje ko ayo marushanwa yateguwe hibandwa mu kubaka ubumenyi bufasha urubyiruko, by'umwihariko urwo mumashuri yisumbuye gusobanukirwa n'imicungire y'ifaranga ndetse no guhanga umurimo.

Abanyeshuri bo muri Stella Matutina bari bafite umushinga wo gutunganya ibisigazwa by'ibisheke byafatwaga nk'imyanda bakayibyaza umusaruro bakuramo ibikoresho bitandukanye bya purasitike zitangiza ibidukikije (Biodegradable Plastics).

Umwamikazi Aristarline wiga muri Stella Matituna, yagaragaje ko ayo marushanwa abasigiye byinshi ku bumenyi bushingiye ku mari kandi ko n'umushinga bagaragaje biteguye gukomeza kuwushyira mu bikorwa ugatanga umusaruro ku gihugu.

Umuyobozi Mukura wa BK Group Plc, Beata Habyarimana, yagaragaje ko urubyiruko rukeneye kugira ubumenyi ku bijyanye n'imari hakiri kare.

Ati 'Urubyiruko rufite ibitekerezo bitandukanye, rufite kwitegereza ibikenewe ku buryo twaje gusanga ari ngombwa kubashyigikira ngo bagaragaze ubumenyi bwabo. Aya marushanwa atuma bagaragaza ubushobozi bwabo kandi tukamenya aho tugomba guhera tubafasha mu kumenya ibijyanye n'imari.'

Yakomeje avuga ko 'Twaje gusanga ko duciye muri BK Foundation nk'ikigo cya BK Group giharanira imibereho myiza y'abaturage, ndetse dushingiye ku bunararibonye ndetse n'ibyo duhura nabyo buri munsi, ari igikorwa cy'indashikirwa gushyigikira abakiri bato by'umwihariko mu gusobanukirwa imicungire y'ifaranga no guhanga umurimo bikaba akarusho kubikora hakiri kare'

Usibye abanyeshuri begukanye iri rushanwa, ku mwanya wa mbere n'uwa kabiri, buri munyeshuri witabiriye ayo marushanwa yagenewe ishimwe ry'ibihumbi 50Frw, agomba kujya kuri konti ye yo kwizigamira muri Banki ya Kigali nko gutoza abakiri bato umuco wo kuzigama.

Itsinda ry'abo muri Stella Matutina nyuma yo gutsinda
Abanyeshuri bo muri Stella Matutina bishimiye intsinzi babonye
Abanyeshuri bo muri Saint Marie Reine de Kabgayi babaye aba kabiri
Abari bagize akanama nkemurampaka muri aya marushanwa bafashe ifoto hamwe na Beata Habyarimana uyobora BK Group
Abanyeshuri bo muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux nyuma yo gusoza amarushanwa bafashe ifoto
Abanyeshuri bo muri Glory Academy ntibahiriwe
Abo muri Riviera High School ntibabashije kwegukana intsinzi
Kagarama Secondary School nayo yari ihagarariwe
Keza Ketsia yagaragaje ko kwigisha abato ibirebana n'amafaranga bituma barushaho kunguka ubumenyi
Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Beata Habyarimana yagaragaje ko abato bakwiye kwigishwa ubumenyi mu bijyanye n'imari hakiri kare
Urubyiruko rwasabwe gukoresha ubumenyi rwahawe binyuze muri ayo marushanwa
Umuyobozi wa iDebate Rwanda, Jean Michel Habineza, yashimye ibigo by'amashuri byitabiriye aya marushanwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-ba-stella-matutina-begukanye-irushanwa-rya-money-makeover-ryabaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)