Abanyeshuri barenga ibihumbi 26 bagiye gukora ibizamini ngiro bisoza amashuri yisumbuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo rigaragaza ko itangizwa ku mugarago ry'ikorwa ry'ibizamini rizaba ku wa 18 Kamena 2024 mu Kigo cya Saint Joseph Integrated College giherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge no mu Karere Rwamagana.

Biteganyijwe ko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette ari we uzatangiza ku mugaragaro ikorwa ry'ibyo bizamini ku biga amashuri yisumbuye y'imyuga n'ubumenyi ngiro kuri Saint Joseph Integrated College Nyamirambo.

Ku rundi ruhande Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima azatangiza ibizabimini bijyanye n'ubuforomo (Associate Nursing Program, ANP) bizakorerwa mu Bitaro bya Rwamagana aho abiga muri GS St. Aloys Rwamagana bazakorera ibizamini byabo.

Ibizamini ngiro (practical) biba bigamije gusuzuma ubumenyi n'imyitwarire y'abanyeshuri mu rwego rwo gukomeza kubaka umunyeshuri ushoboye no kugaragaza ko ashobora gukoresha ubumenyi yahawe mu ishuri.

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ya tekinike imyunga n'ubumenyi ngiro bagiye gukora bangana na 26,482 barimo abakobwa 11,976 n'abahungu 14,506 biga mu bigo 330.
Bitaganyijwe ko ibyo bizamini bizabera kuri site 203 zatoranyijwe hirya no hino mu gihugu.

Ku ruhande rw'abiga ubuforomo abanyeshuri bazakora ibizimani bisoza amashuri yisumbuye ni 203 barimo abahungu 100 n'abakobwa baturuka mu bigo by'amashuri birindwi.

Biteganyijwe ko ibizamini byabo bizabera mu Bitaro bya Gahini, Ibitaro bya Kabutare, Kibogora, Kigeme, Remera Rukoma, Ruhengeri Referral Hospital na Rwamagana.

Mu mpera za 2021 ni bwo Leta y'u Rwanda yatangije Porogaramu y'Amasomo y'Ubuforomo mu mashuri yisumbuye, hagamijwe kuvuguta umuti w'ibibazo by'ubuke bw'abakozi bo mu nzego z'ubuvuzi barimo abaforomo n'ababyaza.

Abiga ubumenyi ngiro bagiye gukora ibizamini bisoza ayisumbuye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-barenga-ibihumbi-26-bagiye-gukora-ibizamini-ngiro-bisoza-amashuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)