Abanyeshuri batanu bahize abandi mu irushanwa rya 'Capital Market University Challenge 2024' bahembwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

CMUC ni irushanwa rihuza abanyeshuri bo muri za kaminuza n'amashuri makuru yo mu Rwanda, rigamije kubashishikariza kwitabira ibikorwa by'Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda no kwizigamira no kubongerera ubumenyi muri izi nzego.

Iri rushanwa ritegurwa n'Ikigo kigenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda, CMA. Uyu mwaka ni inshuro ya 11 ryari ribaye.

Ryatangiye ku wa 01 Werurwe 2024, ryitabirwa n'abanyeshuri hafi 800 bo muri kaminuza no mu mashuri makuru yo mu ntara zose z'igihugu. Ibyiciro binyuranye by'iri rushanwa byagiye bikorwa hifashishijwe iya kure.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Kamena 2024, habaye icyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa aho intara zose n'umujyi wa Kigali byari bihagarariwe n'abanyeshuri 25.

Aba bahatanye mu gusubiza ibibazo mu ruhame mu byiciro bitanu, nyuma hakurikiraho icyiciro cya gatandatu cya kamarampaka cyahuje batanu bahize abandi mu byiciro byabanje. Cyarangiye Nshyimiyimana Jean Pierre, ariwe wegukanye umwanya wa mbere.

Buri munyeshuri muri aba batanu yagenewe ibihumbi 500 Frw yatanzwe na Banki ya Kigali.

Umuyobozi wa BK Capital, Siongo Kisoso, yagarutse ku buryo bwo gutangiza urugendo rwo gushora imari, abwira abahatanye muri iri rushanwa ko ari intambwe ya mbere bateye.

Ati 'Ishoramari rya mbere wakora ni ugushora mu bumenyi, ikindi ni ukureba uko ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere ryagira umusanzu mu ishoramari ryawe. Ryagufasha kubona ubumenyi bwiyongera k'ubwo ufite, rikagufasha no kurushaho gusobanukirwa byinshi wakora. Ndabashishikariza kuribyaza umusaruro.'

Yakomeje agira ati 'Mbere y'uko utangira gushora imari banza wibaze impamvu nyirizina ushaka gushora imari kuko bizaguha ishusho ngari y'ibyo ushaka kugeraho, ikindi ni uguha agaciro igihe ukagikoresha neza.'

Umuyobozi w'Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda, RSE, Rwabukumba Pierre Celestin, yagarutse ku byiza bituruka mu gushora imari mu isoko ry'imari n'imigabane.

Yavuze ko iyo habayeho iri shoramari ari uburyo bumwe bwo kwizigama, kandi bunakuzanira inyungu ku mwaka, kandi ko hari igihe agaciro k'imigabane kiyongera ukungukirwa, ndetse ukaba watanga imigabane yawe nk'ingwate muri banki, cyangwa ukanayiraga.

Ati 'Ikindi n'uko imigabane ushobora kuyikoresha kugura indi migabane. Ikindi uretse kwizigama, ushobora kugira igitekerezo cyiza ukayakuramo ukayakoresha.'

Iradukunda Valentine, wahatanye muri CMUC mu 2023, yatanze ubuhamya ku kamaro k'aya mahugurwa dore ko byamufunguriye amarembo, ubu akaba ari umwe mu banyamigabane muri BK Capital nyuma yo kuyishoramo. Yanagiriye inama abahatanye muri uyu mwaka ku nyungu zo kwizigamira.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo kigenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda, CMA, Thapelo Tsheole, yavuze ko iyi gahunda y'amarushanwa itanga umusanzu mu kubaka no kugeza ku rwego rushyitse abashoramari b'ahazaza ku isoko ry'imari n'imigabane.

Ati 'Ndashimira abafatanya bikorwa bacu aribo BK, BK Capital na RSE badufashije gutegura no gutera inkunga iki gikorwa kugira ngo kigende neza. Reka kandi twishimire ababashije kwitabira iri rushanwa n'abatsinze ku rwego rw'igihugu twizera ko bakuyemo ubumenyi bufatika.'

CMA ivuga ko urubyiruko rugana isoko ry'imari n'imigabane rugenda rwiyongera ku buryo bitanga icyizere ko mu bihe biri imbere urubyiruko ruzajya rutanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu binyuze mu kugura imigabane ku isoko ry'imari n'imigabane.

Byasabaga kumva neza ikibazo, ugatanguranwa na bagenzi bawe kugaragaza ko ufite igisubizo, nyuma ugahabwa umwanya wo gusubiza
Icyiciro cya nyuma cyari indya nkurye kuko byasabaga kwitonda. Uyu ni Ashimwe wabaye uwa kabiri
Nshyimiyimana Jean Pierre, yiteguye kumva ikibazo ngo asubize
Bishimiraga bagenzi babo ubwo batangaga ibisubizo bya nyabyo
Iradukunda Valentine, wahatanye muri CMUC mu 2023, yatanze ubuhamya ku kamaro k'aya mahugurwa dore ko byamufunguriye amarembo, ubu akaba ari umwe mu byanyamigabane muri BK Capital
Batanu beza ku rwego rw'igihugu bahembwe
Nshyimiyimana Jean Pierre, niwe wegukanye umwanya wa mbere
Umuyobozi Mukuru wa CMA, Thapelo Tsheole, yavuze ko iyi gahunda y'amarushanwa itanga umusanzu mu kubaka no kugeza ku rwego rushyitse abashoramari b'ahazaza
Umuhuzabikorwa wa CMUC muri CMA, Magnifique Migisha, yagarutse ku rugendo rw'iri rushanwa kuva muri Werurwe
Umuyobozi w'Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda, RSE, Rwabukumba Pierre Celestin, yagarutse ku mimaro myinshi y'imigabane, kugeza aho yagaragaje ko yanakubera ingwate muri banki
Umuyobozi wa BK Capital, Siongo Kisoso, yagaragaje ko urubyiruko rushoye imari bwa mbere mu bumenyi nta gihombo cyaba kirimo

Amafoto: Shumbusho Djasiri




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-batanu-bahize-abandi-mu-irushanwa-rya-capital-market-university

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)