Abapolisi barenga 1000 bazifashishwa mu gucunga umutekano mu matora - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva tariki 22 Kamena kugeza k uwa 13 Nyakanga 2024 hazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza, aho abakandida bazajya mu bice bagennye gusobanurira Abanyarwanda imigabo n'imigambi yabo.

Ibi bikorwa bihuriramo abantu benshi, Polisi y'u Rwanda ikagira inshingano zo kuharindira umutekano mu buryo bwihariye.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yabwiye RBA ko mu matora umutekano uzaba ucunzwe neza cyane ko n'abapolisi bateguwe.

Ati 'Hari Abapolisi barenga 1000 bateguwe barigishwa ku gucunga umutekano by'umwihariko muri iki gihe cy'amatora. Bagize igihe cyo kubyiga, baratozwa, barasoza tugera n'igihe abayobozi bakuru barabaganiriza harimo harimo na Komisiyo y'Amatora.'

Mu bikorwa byo gucunga umutekano mu bihe by'Amatora Polisi igera mbere kandi igacungira umutekano aho abakandida barakorera ibikorwa byabo hose.

Ati 'Dufite inshingano zo kurinda umutekano wa buri wese, ndavuga abakandida uko ari batatu, aho bakorera, aho banyura rimwe nituba tubaherekeje ntibazagire ngo ni ukubagendaho ni uko dufite inshingano zo kubarindira umutekano aho bagiye hose…nihagira n'ikiba tumutabare kuko birashoboka ko nubwo tuvuga ko mu Rwanda bitahaba ariko ashobora guca ahantu mu misozi bakamutera ibuye.'

Yavuze ko bitemewe ko umuntu avuga ko adakeneye gucungirwa umutekano kuko biri mu nshingano za Polisi y'u Rwanda.

Mu bindi bishoboka harimo no kuba umukandida yemerewe guhitamo undi muntu umucungira umutekano mu buryo bwihariye uvuye mu bigo bishinzwe gucunga umutekano ariko na bwo akamenyesha Polisi y'u Rwanda.

Abakandida bemerewe guhatanira umwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024 harimo Paul Kagame watanzwe n'Umuryango FPR-Inkotanyi, Frank Habineza w'Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, DGPR na Mpayimana Philippe wiyamamaje nk'umukandida wigenga.

ACP Rutikanga yavuze ko abazaba bari kwiyamamaza bagomba gukomeza kubahiriza amategeko y'umuhanda kuko amakosa bazakora atazahanagurwa n'uko bari mu bikorwa byo kwiyamamaza.

ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko mu gihe cy'amatora hari abapolisi barenga 1000 bazaba bari gucungira umutekano ibikorwa by'amatora



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-barenga-1000-bazifashishwa-mu-gucunga-umutekano-mu-matora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)