Abarenga 1500 bajyanwe kwa muganga mu 2023 kubera kurya no kunywa ibihumanye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibare itangwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima igaragaza ko mu mwaka wa 2023 hagaragaye abantu 796 bajyanywe kwa muganga kubera kunywa ikigage cyanduye, abandi 100 banyoye umutobe wanduye, mu gihe 591 bo bajyanywe kwa muganga kubera kurya ibiryo byanduye cyane cyane babiririye mu birori bitandukanye.

Hari kandi 21 banyoye ibinyobwa bitemewe, 20 bajyanywe kwa muganga kuko bariye imyumbati ya gitaminsi bose hamwe bakaba ari 1528.

Umukozi wa RBC mu ishami ryo kurwanya no gukumira ibyorezo, mu gashami gashinzwe gukurikirana ibiryo bihumanye, Dr Karamage Axel, yavuze ko iki kibazo cyagiye kigaragara mu banywa ikigage n'imitobe bidateguye neza, asaba buri wese kugira isuku mu gutegura amafunguro n'ibinyobwa.

Ati 'Ibyo ngibyo bikaba bigaragaza ko hari icyuho cyane cyane mu byerekeranye n'isuku mu gutegura ibiribwa bigiye bitandukanye. Mu gutegura ibinyobwa by'ibigage n'imitobe ari nabyo binatera abantu indwara iyo bidateguye neza.'

Dr Karamage yavuze ko bimwe mu bishobora gutuma umuntu arya cyangwa akananywa ibiribwa n'ibinyobwa bikamutera ikibazo harimo igihe byateguwe mu buryo butari bwo. Harimo kubitegurana umwanda, gutegurwa n'umuntu ufite umwanda, uko byabitswemo, uko byakonjeshejwemo n'ubundi buryo bwinshi.

Ati 'Ubu Abanyarwanda baragirwa inama yo kugira isuku, harimo isuku y'ibiribwa abantu bari burye, isuku y'umuntu ubitegura, isuku y'aho bikorerwa, isuku y'ibikoresho biri bukoreshwe mu gutegura amafunguro. Ibi byose iyo byitondewe ntakabuza amafunguro cyangwa ibinyobwa nta kibazo byatera.'

Dr Karamage yavuze ko nko mu kwenga ibigage banagiye basanga icyatumye kigwa nabi abakinyweye ari uko uwacyenze yongeyemo nk'ifu y'amatafari kugira ngo bibashe kugira rya bara ry'ikigage gisanzwe. Yavuze ko ibi byose ari ibintu bibi byatera ibibazo ku muntu wabinyweye.

Dr Karamage yagiriye inama kandi abantu benga ikigage n'imitobe yo kubyengera ahantu hari isuku, ubyenga akaba afite isuku. Yavuze ko ikindi kintu bakwiriye kwitaho cyane ari amazi akoreshwa kuko abenshi cyane cyane mu gihe cy'izuba bakoresha amazi mabi bikaba bimwe mu bituma ababinyweye barwara ku bwinshi.

Abakunda kunywa ikigage n'umutobe bo bagiriwe inama yo kubinywera ahantu hizewe ubundi ngo bakanywa ibinyobwa byizewe bifite ubuziranenge mu rwego rwo kugabanya ibi bibazo biterwa n'ibinyobwa abantu bikorera.

Kugeza mu mwaka wa 2023 ku Isi yose hamaze kugaragara abantu miliyoni 600 barwaye bivuye ku kurya ibiribwa bitujuje ubuziranenge, abagera ku bihumbi 420 nibo bamaze kwicwa n'iki kibazo. Kimwe mu bitera iki kibazo harimo umwanda, imyumvire, ibikoresho bidahagije mu gupima n'ibindi, abaturage bagiriwe inama yo kwita ku isuku kuko ariyo y'ingenzi muri byose.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-1500-bajyanwe-kwa-muganga-mu-2023-kubera-kurya-no-kunywa-ibihumanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)