Abarenga 450 bari kubaka ubukungu bwa Afurika bashingiye ku bumenyi bakesha AIMS Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mibare yatangajwe kuri uyu wa 28 Kamena 2024 ubwo AIMS yatangaga, ku nshuro ya munani, impamyabumenyi ku banyeshuri 45 basoje amasomo yabo y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza [masters] muri uyu mwaka wa 2024.

Iki cyiciro cyarimo abanyeshuri bakomoka mu bihugu 15 bya Afurika, birimo u Rwanda Cameroon, Ghana, Uganda, Zambia, Madagascar, Nigeria, Congo n'ibindi. Abagore bari bihariye 40% by'abanyeshuri bose, ni ukuvuga abakobwa 18 n'abahungu 27.

Basoje mu masomo ajyanye na siyanse ishingiye ku mibare (mathematical sciences) n'ibijyanye no gukusanya amakuru (data science).

Umuyobozi w'Ishami ry'Inama y'amashuri Makuru na za Kaminuza mu Rwanda, HEC, rishinzwe ibijyanye n'ireme ry'uburezi, Dr Theoneste Ndikubwimana, yavuze ko bizeye ubushobozi bw'aba barangije amasomo, bwo gukemura ibibazo biri ku isoko ry'umurimo, bakazana n'udushya two gutanga akazi, aho kuba abagashaka gusa.

Ati 'Aba banyeshuri basoje muri AIMS Rwanda twarabakurikiranye, tureba uko bize kugeza batangije. Na bo bari kujyana n'igihe ha handi amasomo yose aba agomba kujyana n'ikoranabuhanga.'

Umuyobozi wa AIMS Network mu Rwanda, Prof. Sam Yala, yavuze ko aba banyeshuri bategurwa mu buryo bwo gukemura ibibazo sosiyete ihanganye na byo ariko hifashishijwe siyansi ishingiye ku mibare.

Yavuze ko bigishwa amasomo mu magambo (theorie) igihe gito ubundi bakigishwa mu buryo bw'ibikorwa (pratiques), 'niba ari ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano bakabikora babibona, niba ari uguha imashini ubundi bushobozi bakabyikorera, ku buryo twizera ko bagiye ku isoko ry'umurimo bujuje ibisabwa.'

Yavuze ko kandi bategurwa mu bijyanye no guhangana, bahabwa ubumenyi mu bijyanye n'ubuyobozi, guhanga ibishya ibisumbye ibyo bakaba bigishwa uburyo baba abahanga akazi aho kujya ku isoko bashaka akazi 'ndetse dufite ingero nyinshi z'aho byashobotse ku banyeshuri basohotse iwacu.'

Umwe mu banyeshuri ukomoka muri Uganda usoje mu masomo ajyanye n'ubumenyi bushingiye ku mibare witwa Jackila Eliot Bitakwate, yerekanye ko ubumenyi bahawe bagiye kubukoresha mu guhindura Afurika.

Ati 'nkanjye ku giti cyanjye nizera ko nta bukire buruta siyanse buhari bikaba akarusho iyo ari siyanse ishingiye ku mibare. Bijyanye n'ubukungu Afurika ifite, nidushyiraho akacu nk'abahanga muri siyanse mu bihe bito Afurika izaba iri ku rundi rwego.'

AIMS Rwanda ni kimwe mu bigo by'icyitegererezo bitanu byashinzwe mu buryo bwo guteza imbere abana b'Abanyafurika b'abahanga guhanga udushya hagamijwe kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi bwa siyansi ishingiye ku mibare, ibigizemo uruhare.

Ibyo bigo birimo icyo muri Sénégal, icya Afurika y'Epfo, icya Cameroun, icya Ghana n'icy'u Rwanda byose bigatahiriza umugozi umwe wo kwifashisha imibare nka kimwe mu mbarutso y'iterambere ry'umugabane.

Abanyeshuri 45 basoje amasomo y'Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri AIMS Rwanda
Abanyeshuri bitwaye neza mu ishuri rya 2024 rya AIMS Rwanda bahembwe
Umuyobozi wa AIMS Network mu Rwanda, Prof. Sam Yala ahemba umwe mu banyeshuri bitwaye neza muri AIMS Rwanda
Prof Alexandre Lyambabaje ahemba umwe mu banyeshuri bitwaye neza
Prof Alexandre Lyambabaje wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y'u Rwanda na we yahanuye abarangije muri AIMS Rwanda, abereka ko nibakoresha neza ubumenyi bahawe Afurika izakomeza kuba igihangange ku rwego mpuzamahanga
Abitabiriye igikorwa cyo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo muri AIMS Rwanda basusurukijwe mu mbyino nyarwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-450-bari-kubaka-ubukungu-bwa-afurika-bashingiye-ku-bumenyi-bakesha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)