Abari mu Rugaga rw'abahanga mu kugenzura ibiciro n'amasezerano mu by'ubwubatsi basabye gushyirirwaho amasomo ya 'Master's' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni bimwe mu byagarutsweho mu nama rusange y'uru rugaga yabereye mu Mujyi wa Kigali ku wa 20 Kanama 2024. Yahurije hamwe abanyamuryango barwo ndetse n'abafatanyabikorwa barimo n'abahagarariye ibigo bya leta.

Umuyobozi wa RIQS, Rugira Charles, yagaragaje ko bafite abo muri urwo rugaga bagera kuri 800, ariko bikaba ari ikibazo kuba barindwi gusa muri bo ari bo bafite 'Masters', abasigaye ugasanga bibakumira gukora ako kazi no ku rwego mpuzamahanga.

Ati ''Dufite abo bagenzuzi 800 barimo n'abavuye muri za IPRC […] kugira ngo umwuga ukure ni uko ujya mu maboko y'Abanyarwanda, Abanyarwanda bakigisha abandi Banyarwanda ni twebwe tuzi ibyo dushaka hatarimo kuguma ku banyamahanga. Nk'ubu urugero muri kaminuza dufite umunyamahanga umwe ufite Impamyabumenyi y'Ikirenga (doctorat) wigisha 'Quantity Surveying.''

''[…] muri abo 800 dufite, dufite barindwi gusa bafite Masters. Dukeneye rero ngo tuzamure. Turasaba leta idufashe babitekerezeho, no mu nyandiko twanditse tuzabagezaho, n'ubufatanye dufitanye na Kaminuza y'u Rwanda (UR) nibura hajyeho Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.''

Ibi kandi byahamijwe n'Umunyamuryango wa RIQS, Gihozo Japhali washimangiye ko muri iyi Si y'ikoranabuhanga ryihuta muri uyu mwuga hari gukoreshwa n'ikoranabuhanga ritandukanye mu kuwunoza, ariko ko byagorana kuzikoresha mu gihe abawurimo baba badakomeje kwiga.

Ati ''Mwumvise ko bavuze ku kintu kijyanye na porogaramu zikoreshwa n'abari muri uyu mwuga. Ibyo mu mashuri wenda twe tuba twarize, akenshi bashyira imbaraga mu bijyanye n'amasomo yanditse cyane, kandi nk'uko mubizi ibintu bijyanye n'ubwubatsi akenshi bisaba n'ubumenyingiro.''

''[…] nko mu myaka nk'ibiri cyangwa itatu ishize, wasangaga kenshi nk'isoko ryo mu Rwanda ry'abo muri uyu mwuga, abenshi wasangaga ari abo mu bihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba kuko hari nk'ibihugu duturanye byashyizeho ayo masomo mbere yacu, harimo nka Uganda, Kenya na Tanzania.''

Mu bindi bikibereye imbogamizi abo muri uwo mwuga ni uko hatarashyirwaho itegeko ribagenga nk'abandi bakozi bose. Ibi bituma benshi muri bo batabasha guhabwa akazi mu bigo bya leta cyangwa ngo babe bashinga ibigo byabo, cyangwa se ngo babe bahabwa amasoko arimo n'aya leta.

Gusa n'ubwo bimeze bityo barashimira Leta y'u Rwanda yabonye ko uyu mwuga ukeneye guhabwa agaciro hagashyirwaho n'urugaga rwabo, dore ko mbere babarizwaga mu zindi ngaga zikora ibisa n'ibyabo ugasanga kwisobanura ku isoko ry'umurimo bibagora.

Haganiriwe ku byakorwa ngo abo mu Rugaga RIQS banoze umwuga wabo mu Rwanda, umaze igihe warihariwe n'abanyamahanga
Abanyamuryango ba RIQS barasaba gushyirirwaho Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza
Iyi nama yari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku bo muri uwo mwuga n'abafatanyabikorwa b'urugaga babarizwamo
Umuyobozi wa RIQS, Rugira Charles, agaragaza ko bafite abo muri urwo rugaga bagera kuri 800, ariko bikaba ari ikibazo kuba barindwi gusa muri bo ari bo bafite 'Master's'



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abari-mu-rugaga-rw-abagenagaciro-mu-bwubatsi-basabye-gushyirirwaho-amasomo-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)