Abarimu barenga 3000 bamaze guhugurwa ku kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 28 Kamena 2024 ubwo hasozwaga icyiciro cya mbere cy'iyo gahunda ya ERP yatangijwe n'ishuri rya Agahozo Shalom Youth Village ku bufatanye na Mastercad Foundation.

Umuyobozi wa Agahozo Shalom Youth Village, Nkurikiyimfura Jean Claude yavuze ko iki gitekerezo bakigize mu gihe cya Covid-19, ubwo abanyeshuri batari bemerewe kujya ku ishuri bitewe n'icyorezo, bagatangira kugishyira mu bikorwa mu 2021.

Ati: 'Twibazaga uko byagenda ku burezi bwacu Covid imaze imyaka myinshi, twakoranye na Gashora Girls Academy kuko babashije gukomeza amashuri mu gihe cya covid […] twibaza uburyo abanyeshuri bacu bakomeza kwiga bifashishije ikoranabuhanga.'

Yakomeje agira ati 'Tumaze kubona ko bishoboka ku banyeshuri bacu twatekereje uburyo byagera mu gihugu hose twegera Mastercard ngo tugirane imikoranire ku buryo hahugurwa abarimu 500 mu gihugu cyose.'

Ati: 'twazanye abarimu 500 muri Agahozo Shalom Youth Village bongererwa ubumenyi ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga nabo bahabwa umukoro wo guhugura bagenzi babo 'peer to peer learning' aho ubu bamaze kuba 3,300 bahuguwe.'

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko igihugu gishishikajwe no kongera imabaraga muri gahunda z'ikoranabuhanga hagamijwe gukomeza ireme ry'uburezi.

Ati 'Binyuze muri gahunda nk'iyi yo guhugura abarimu ku ikoranabuhanga hashobora kongererwa ubushobozi ibihumbi by'abarimu tukazamura ireme ry'uburezi ku mubare munini w'abanyeshuri.'

Batamuriza Marie Louise, umwarimu muri Inyange Girls School of Sciences wigisha Ubutabire, akaba ari umwe mu bahuguwe ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu kwigisha, yavuze ko bifashisha ubumenyi bahawe mu gufasha abanyeshuri kandi ko bitanga umusaruro.

Yavuze kandi ko gukoresha ikoranabuhanga byihutisha porogaramu ndetse bikanorohera abana kuko baba bashobora no kubyirebera, ati: 'ubona abanyeshuri babikunze cyane.'

Umunyeshuri wa GS Kacyiru II, Ineza Chance Innocente yavuze ko nk'abanyeshuri byabafashije koroshya kubona amakuru bifashishije murandasi. Ati 'ubu amasomo manini yose tuyigira ku ikoranabuhanga.'

Turahirwa Jean d'Amour wo muri Agahozo Shalom Youth Village yavuze ko ubu bo batagikoresha ingwa kandi ko gukoresha ikoranabuhanga bitababuza no gusoma ibitabo.

Aba banyeshuri bahuriza ku gusaba ko hakongerwa ibikoresho by'ikoranabuhanga byifashishwa mu masomo kuko ahenshi usanga bikiri imbogamizi kuba bafite bike kandi bikenewe na benshi.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, yatangaje ko igihugu gishyikiye gahunda nk'izi kandi zizakomeza
Umuyobozi wa Mastercard mu Rwanda, Rurangirwa David yavuze ko atari iki gikorwa atari icyo kwishimirwa gusa ari n'urwibutso
Umuyobozi wa Agahozo Shalom Youth Village, Nkurukiyimfura Jean Claude, yanyuzwe n'umusaruro wavuye mu gikorwa bateguye
wari umwanya mwiza ku bayobozi b'abanyeshuri
abitabiriye bagize umwanya kungurana ibitekerezo kuri iyi gahunda
abarimu bagaragarije abitabiriye uko bakoresha ikoranabuhanga
abanyeshuri ba Gashora Girls Academy bari bitabiriye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-barenga-3000-bamaze-guhugurwa-ku-kwigisha-hakoreshejwe-ikoranabuhanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)