Abasore n'inkumi bakiri bato bavuga rikumvika... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe muri aba basore n'inkumi, bakoresha imbuga nkoranyambaga zabo nka Instagram, Twitter, TikTok ndetse na Youtube bakamamaza ibikorwa runaka kandi ijwi ryabo rikumvikana cyane bitewe n'uko bamaze kubaka izina mu buryo bwabo bwihariye.

Dore bamwe muri uru rubyiruko rwakuye amaboko mu mufuka InyaRwanda yaguteguriye uyu munsi:

1. Â Ã‚ Ã‚  Zuba Mutesi


Zuba Vanessa Mutesi ari mu bakobwa bakunda u Rwanda bikomeye, yize muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko aza kugaruka mu Rwanda gukomeza kugira uruhare mu kubaka urwamubyaye.


Izina ry'uyu mukobwa w'imyaka 24 y'amavuko, ryamamaye cyane mu kuyobora ibirori n'ibitaramo bikomeye nk'icyo Joshua Baraka aheruka gukorera mu Rwanda, ibyaherekeje imikino ya BAL yaberaga mu Rwanda muri BK Arena minsi ishize, ibitaramo bya Trace Awards&Festival byabereye muri Camp Kigali ndetse ubwo DJ Kamo Mphela aza mu Rwanda nabwo niwe wakiyoboye n'ibindi.

Uyu rero ari mu bagezweho muri iki gihe kandi akomeje gukoresha ijwi rye mu bikorwa bimubyarira inyungu haba ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi.

2. Â Ã‚ Ã‚  Nishimwe Naomie



Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2020, ni umwe mu bakobwa bagezweho kandi bavuga rikijyana muri iki gihe. Abinyujije mu biganiro bye byo gusetsa, ibijyanye no gutembera ndetse no kwigisha abantu iby'ibirungo by'ubwiza ndetse n'ibindi ashyira ku muyoboro we wa YouTube, akomeje kwigarurira imitima ya benshi muri uyu mwaka.

3. Â Ã‚ Ã‚  Kimenyi Tito


Kimenyi Tito umaze kwandika izina rikomeye kuri TikTok no kuri Instagram ni umwe mu rubyiruko rwiyemeje kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga, by'umwihariko akabikorera kuri TikTok mu mashusho magufi ashyiraho asekeje. Kimenyi w'imyaka 24 y'amavuko, ari mu basore bagezweho kubera ibi bikorwa bye ndetse no kuba yarahuje imbaraga na Judy nawe uri mu bakobwa bagezweho muri iki gihe. 


Mu 2022, Kimenyi yegukanye igihembo cy'umu-influencer mwiza w'umwaka ku rubuga rwa TikTok.

4. Â Ã‚ Ã‚  Kathia Kamali


Kathia Kamali wamenyekanye cyane mu itsinda rya Mäckenzie ni umwe mu byanyarwandakazi bakomeje kuvugwa cyane mu myidagaduro nyarwanda ndetse mu ntangiriro z'uyu mwaka yiyongeye mu byamamare byo mu Rwanda bikomeje kubyaza umusaruro urubuga rwa Youtube.

5. Â Ã‚ Ã‚  Ngabo Karegeya


Alexis Ngabo Karegeya w'imyaka 28 yavukiye anakurira mu Bigogwe ho mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y'Uburengerazuba, ari mu basore bakiri bato bakomeje kugaragaza ubudasa mu gisata cy'Ubukerarugendo.


Kugeza ubu binyuze mu mushinga yatangije wa Visit Bigogwe, abanyarwanda n'abanyamahanga basigaye bagenderera aka gace k'ubukerarugendo bushingiye ku muco.


Uyu musore aherutse gutangaza ko yifuza ko mu myaka itari myinshi byibuze Bigogwe izaba ivugwa nk'uko abantu batekereza Nyungwe, Akagera na Pariki y'Ibirunga. 

6. Â Ã‚ Ã‚  Umukundwa Cadette



Umukundwa Clemence wamamaye nka Cadette ku mbuga nkoranyambaga akaba umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda mu 2019, ni umwe mu bakiri bato bakomeje kwigaragaza neza ku mbuga nkoranyambaga kandi gukoresha neza izina ryabo mu mirimo ibateza imbere.

7. Â Ã‚ Ã‚  Teta Nice


Abinyujije mu biganiro ashyira ku muyoboro we wa YouTube bijyanye n'imibereho ye ya buri munsi, Teta Nice akomeje kwigarurira imitima ya benshi, kandi ibyo akora byigisha benshi nk'uko bigaragara mu bitekerezo abamukurikira bagenda bamugezaho.

8. Â Ã‚ Ã‚  General Benda


Umubyinnyi umaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga nka General Benda, ari mu babyinnyi bagezweho by'umwihariko mu rubyiruko, kandi akomeje gukoresha ubuhanga bwe n'ubwamamare bwe mu bikorwa bimwinjiriza ariko kandi bifitiye sosiyete akamaro.

9. Â Ã‚ Ã‚  Sol Solange


Nishimwe Solange [Sol Solange] umaze kubaka izina mu bikorwa by'ubukerarugendo, ni umukobwa w'imyaka 24 y'amavuko umaze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga aho agenda asangiza mu buryo bwihariye abazikoresha ubwiza bw'u Rwanda.


Avuga ko yifuza kubona ibyo akora byaguka bikagera kure bikamugirira umumaro bikawugirira n'abandi bakunda ibirebana no kubara inkuru n'ubusizi muri rusange, agaragaza ko atari urugendo rworoshye yifuza gukomeza kubona abamufasha kugeza kure ibyo yatangiye. Akora imirimo itandukanye irimo ubusizi, ubuhanzi n'ubuvuzi.

10. Frank Axel


Franck Axel ni gafotozi kabuhariwe ubimazemo igihe wamamaye cyane mu gufotora ibyamamare bitandukanye birimo na Perezida Kagame mu bihe bitandukanye abikesha ifoto ze nziza.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/144173/abasore-ninkumi-bakiri-bato-bavuga-rikumvikana-ku-mbuga-nkoranyambaga-mu-rwanda-144173.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)