Abatunganya ibikomoka ku ibumba n'amabuye bishimiye amahugurwa yabafashije gushyira ibyo bakora ku rwego mpuzamahanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi babivugiye i Kigali ubwo bahabwaga ibyemezo ku itariki 25 Kamena 2024. Abagera kuri 75 bafite ibigo byongerera agaciro ibikomoka ku ibumba no ku mabuye ni bo bazihawe nyuma yo guhugurwa no guhabwa ubujyanama mu bucuruzi bw'ibyo bakora (BDS) ndetse batanu muri bo batsindira no guhabwa ibikoresho abandi bajya mu ngendo shuri mu Bubiligi no mu Butaliyani.

Byazaïre Kizito Adrien, ufite uruganda rwitwa Comisag Ltd mu Karere ka Musanze rutunganya amabuye akavamo ibikoresho byo kubakisha, yavuze ko mbere bakoraga ibintu bitazaramba bishakira amafaranga yihuse, ariko ubu bakaba barize uburyo bwo kongera ubwiza bw'umusaruro.

Ati 'Ndetse bamwe twanagiriye urugendoshuri mu Bubiligi. Mbere y'amahugurwa nagurishaga ikamyo imwe y'ibikoresho muri RDC ariko ubu zabaye eshanu mu kwezi kandi n'abandi dukora bimwe bacuruzayo. Ubu dusigaye dutekereza gukora ku rwego rw'Akarere atari mu Rwanda gusa.'

Murekeyisoni Eulerie uyobora uruganda rwitwa Optima Clays Ltd rukora ibikoresho by'ubwubatsi mu ibumba mu Karere ka Muhanga yahawe amahugurwa ndetse anatsindira imashini ibumba amatafari.

Yagize ati 'Umusaruro wange wiyongeye hejuru ya 70% kuko mbere twabumbaga amatafari 3,000 ku munsi n'intoki ariko nyuma yo kubona imashini ayo matafari tuyambumba mu isaha imwe gusa. Ayo matafari kandi afite ubwiza, yujuje ubuziranenge kandi n'isoko rirahari. Ntago ndatangira kuyohereza hanze y'Igihugu ariko ni yo ntego kuko yabasha guhatana n'ayo mu bindi bihugu'.

Umuyobozi wa BPN mu Rwanda, Nkulikiyinka Alice, yavuze ko kimwe mu byo bahuguye ba rwiyemezamirimo ari ugukora imishinga ibafasha kohereza ibicuruzwa hanze y'Igihugu kandi mu buryo buhoraho ndetse bitanga umusaruro aho abagera kuri 15% by'abahuguwe ubu batangiye kohereza hanze ibyo bakora.

Gusa yavuze ko hagikenewe ubuvugizi ku mikoranire yabo n'inzego z'ibanze z'aho bakorera kugira ngo baborohereze bitume imishinga yabo igenda neza.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Sekomo Birame Christian yavuze ko aya mahugurwa yahawe inganda zifite mishinga myiza ndetse abahuguwe abamara impungenge ku kijyanye n'amasoko.

Ati 'Turabamara impungenge [y'amasoko] kuko Leta ifite gahunda yo gushyigikira ibikorerwa iwacu. Bivuze ko mu masoko ya Leta Made in Rwanda ari yo izaza imbere […] N'amasoko ya Leta azajya atangwa ni ukubanza kugira iby'iwacu mbere y'uko tujya gufata ibyo hanze'.

Yongeyeho kandi ko amahugurwa nk'ayo akomeje binyuze muri gahunda ya 'Open Call' aho inganda zipiganirwa guhabwa ibikoresho n'ubundi bufasha zikazamuka.

Ubuyobozi bwa Enabel mu Rwanda bwateye inkunga aya mahugurwa, buvuga ko yatwaye agera kuri miliyari 3Rwf kuva mu 2021 yatangira gutangwa.

Abahawe ibyemezo ni abafite inganda zitunganya ibikomoka ku ibumba n'amabuye
Nkulikiyinka Alice, yavuze ko kimwe mu byo bahuguye ba rwiyemezamirimo ari ugukora imishinga ibasha kohereza ibicuruzwa hanze y'Igihugu kandi mu buryo buhoraho
Ubuyobozi bwa Enabel mu Rwanda bwari bwitabiriye iki gikorwa
Dr Sekomo Birame Christian yavuze mahugurwa yahawe inganda zifite mishinga myiza ndetse abahuguwe abamara impungenge ku kijyanye n'amasoko
Bunguranye ibitekerezo ku iterambere ry'inganda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatunganya-ibikomoka-ku-ibumba-n-amabuye-bishimiye-amahugurwa-yabafashije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)