Abaturage basabwe uruhare rwabo mu kwita ku bikorwaremezo byo kuhira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagaragajwe n'ubushakashatsi bwakozwe n'Ihuriro ry'Imiryango Nyarwanda ishyigikira ibikorwa by'amajyambere y'ibanze, CCOAIB bukorerwa mu turere twa Kamonyi na Kirehe.

Hagaragajwe ko imashini zimwe zafunzwe, ipfuye na bwo bigasaba amafaranga menshi abaturage batapfa kubona ahandi amashanyarazi akoreshwa akaba arenze ubushobozi bw'abaturage.

Gahunda ya guverinoma y'imyaka rindwi yo kwihutisha ubukungu, NST1, yateganyaga ko ubuso bwuhirwa buzagera kuri hegitari 102,284 mu mwaka wa 2024, gusa iyi ntego yagezweho ku kigero cya 70%, aho bigeze ku buso 71.585 bivuye ku zirenga ibihumbi 48 mu 2017.

Byagizwemo uruhare n'ibikorwaremezo bitandukanye bifasha muri ibyo bikorwa, birimo nk'imashini zifasha kuvana amazi mu bishanga n'imibande akifashishwa mu kuhira imyaka.

Ni imashini ziba zikeneye kwitabwaho umunsi ku munsi, ariko mu bushakashatsi bwakozwe na CCAIB habonywe ko harimo ibibazo byinshi by'ibikorwaremezo bihenze kubisana bikaba ingorabahizi.

Umuyobozi Ushinzwe Igenamigambi muri CCOAIB, Senyabatera Jean Bosco ati 'Nko ku Kiyaga cya Mpanga i Nasho hari koperative ihari ndetse n'itsinda ry'umuryango w'abakoresha amazi (ushinzwe guha amazi abahinzi) bagize ikibazo cy'imashini yubatswe mu gishanga, ikiyaga kiruzura, imashini ntizaba zigikora.'

Kuva ubwo imashini zahise zifungwa kuko zitashoboraga gukomeza gukora, abantu basigara bakamura amazi ari kuyinjiramo gusa ukabona ko 'iyo imashini yubakwa i musozi byari gufasha. Ibyo bikeneye amikoro yisumbuye'.

Nubwo Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) kigerageza ibijyanye no gusana izo mashini, hananzuwe ko abaturage buri wese yajya atanga 200 Frw, 300 Frw na 500 Frw kuri are imwe bijyanye n'ubushobozi bwabo.

Ayo mafaranga atangwa avuye mu murasuro abahinzi baba bakuye kuri ubwo butaka bw'uhirwa, Senyabatera akavuga ko nubwo adatangwa uko bikwiriye n'iyo yatangwa yose atafasha kuko 'ni make cyane.'

Ati 'Kuko iyo mashini iba ikora umunsi ku wundi, amanywa n'ijoro bisaba ko yitabwaho umunsi ku wundi, bigasaba amafaranga n'ubumenyi badafite.'

Zimwe mu mashini zibarizwa mu byanya byuhirwa zikoreshwa n'amashanyarazi yishyurwa n'abaturage, izuba ryava igihe kirekire, ya mafaranga akaba iyanga.

Umwe mu bakorera ubuhinzi bw'umuceri mu Gishanga cya Rurambi cyo mu Karere ka Bugesera, witwa Kwihangana Joel yavuze ko igihembwe cy'ihinga gishobora gusiga hatanzwe arenga miliyoni 30 Frw, bitewe n'uko izuba riba ryavuye cyane.

Kwihangana ubarizwa mu muryango w'abakoresha amazi ati 'Kuko dukoresha amafaranga y'abaturage, izuba riva igihe kirekire ya mafaranga akaba make. Turasaba ko badufasha kugabanya ikiguzi cy'umuriro kuko imashini ebyiri dukoresha zitwara umuriro mwinshi.'

Mu byasabwe ni uko hashyirwaho ikigega cyihariye cyakunganira aba bahinzi, leta igashaka uburyo igabanya igiciro cy'umuriro, hagashakwa n'uburyo ababungabunga ibyo bikorwaremezo babifitiye ubumenyi.

Umukozi muri RAB, Mporana Jules yavuze ko ibibazo byinshi bisanzwe bizwi icyakora agaragaza ko bari kugerageza guhugura abahinzi ku bijyanye n'uko ibikorwaremezo bubakiwe byakwitabwaho.

Ku bijyanye n'amashanyarazi Mporana yavuze ko leta igerageza kubafasha kugira ngo icyo kibazo kigabanyuke ariko yerekana ko kuri iyi nshuro bari gukora ubuvugizi, bikaba byakorwa nk'uko ku nganda bimeze kuko inganda zisonerwa.

Ku bijyanye n'ikigega cyasabwe, Mporana yavuze ko na byo biro gutekerezwa hagashyirwaho icyo kigega abaturage bagatanga 15% na leta igatanga andi, ' izo gahunda zikazafasha mu kwita kuri ubu bushobozi.'

Kugeza uyu munsi mu gihugu hose abahinzi barenga ibihumbi 36 bamaze kubona ibikoresho byo kuhira ku buso buto binyuze muri nkunganire ya Leta (Subsidy Program) ndetse n'inkunga nyunganizi (Matching Grants) binyuze mu mishinga itandukanye.

Hagaragajwe ko mu gihe ibikorwaremezo byo kuhira bitakwitabwaho, imbaraga u Rwanda ruri gushyira muri ibi bikorwa zishobora gukomwa mu nkokora



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intabaza-ku-bikorwaremezo-byo-kuhira-bitabungabungwa-uko-bikwiye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)