Abazitabira 'Egypt & Middle East Expo' i Kigali bashyiriweho amahirwe yo gutembera mu Misiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iyi nshuro rizaba hagati ya tariki 05-22 Nyakanga 2024, rikazabera Camp Kigali aho imiryango izajya ifungurwa saa 10:00 igafungwa saa 21:00.

Kimwe mu bishya ni uko iri murikagurisha ryinjiye mu mikoranire n'umufatanyabikorwa wa Sosiyete y'ubwikorezi bwo mu kirere, Egyptair, aho izatanga amatike y'ubuntu ku bantu bane mu banyamahirwe bazitabira iyi expo, yo kujya no kuva muri Misiri.

Nyuma yo kugerayo aba banyamahirwe bazasangayo irindi tsinda rigize abategura iri murikagurisha rizabafasha gutemberera mu bice by'ubwiza nyaburanga muri iki gihugu mu gihe cy'iminsi itanu nta kiguzi, nyuma ya ndege ikabagarura mu Rwanda.

Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kamena 2024, Umukozi ushinzwe guteza imbere ubucuruzi muri Egyptair ishami ry'u Rwanda, Niyonzima Fred, yavuze ko mu gihe iyi expo izaba iba, abayijyamo bagakenera gukoresha Egyptair mu ngendo zabo bazajya bagabanyirizwa ibiciro. Iyi sosiyete ijya mu byerekezo 80 hirya no hino ku Isi.

Mu kwinjira ahazaba hari kubera iri murikagurisha, hazajya haba hari amatike abiri arimo iya 500 Frw nk'uko byari bisanzwe n'indi nshya ya 1000 Frw, aho abazayigura aribo bazaba bafite amahirwe yo kubona ya matike yo kujya muri Misiri.

Uzajya agura itike, azajya asiga imyirondoro ye ahabugenewe, hanyuma tariki ya 12 Nyakanga hakorwe tombora ya mbere izavamo umuntu umwe watsindiye itike yo kujya muri Misiri, aho azaba yemerewe kujyana n'undi, tombora nk'iyo yongere ikorwe tariki ya 19.

Abazatsindira aya matike bazaherekezwa no mu rugendo rwo gushaka VISA.

Umuhuzabikorwa wa Egypt & Middle East Expo, Haguma Natasha, yagaragaje ko iyi expo izaba idasanzwe kuko hazaba harimo ibicuruzwa bishya bizaba biturutse mu bazaba bayitabiriye bwa mbere, anahumuriza abatewe impungenge n'ibiciro.

Ati 'Iyi expo igenda itera imbere kuva yatangira hano muri 2014, igihamya ni uko yavuye ku kuba inshuro imwe ubu ikaba iba kabiri mu mwaka, ibyo byonyine bikwereka ko ari igikorwa cyishimiwe, nanashimira Leta yacu dufatanya.'

Natasha, yavuze ko hari gutekerezwa n'uko hashyirwaho uburyo bwo kwidagadura mu rwego rwo gushimisha abana bazaba bari mu biruhuko bashobora kwitabira iyi expo.

Iyi Expo izitabirwa n'abamurikabikorwa basaga 50 baturutse mu bihugu bya Misiri, u Buhinde, Pakistan, Kenya, Syria, u Bushinwa barimo n'abashya bazava muri Türkiye. Izaba irimo ibikoresho byinshi by'ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, byiganjemo ibyo mu gikoni.

Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n'abanyamakuru bo mu bitangazamakuru bitandukanye
Umuhuzabikorwa wa Egypt & Middle East Expo, Haguma Natasha, yagaragaje ko iyi expo izaba idasanzwe kuko hazaba harimo ibicuruzwa bishya bizaba biturutse mu bazaba bayitabiriye bwa mbere
Ubufatanye bushya, abamurikabikorwa bashya, n'ubwasisi ni bimwe mu byitezwe muri Egypt & Middle East Expo itegerejwe mu kwezi gutaha
Umukozi ushinzwe guteza imbere ubucuruzi muri Egyptair ishami ry'u Rwanda, Niyonzima Fred, yavuze ko mu gihe iyi expo izaba iba, abayijyamo bagakenera gukoresha Egyptair mu ngendo bazajya bagabanyirizwa ibiciro
Impande zose zagaragaje ko iyi Expo, itazateza ibibazo cyangwa impinduka ku gikorwa cy'amatora giteganyijwe mu Gihugu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abazitabira-egypt-middle-east-expo-i-kigali-bashyiriweho-amahirwe-yo-gutembera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)