Abo si Imana yaturemye – Perezida Kagame yasubije abashaka kugenera u Rwanda uko rubaho - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa 17 Kamena 2024 mu kiganiro yagiranye n'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA), ikiganiro cyayobowe na Cléophas Barore, usanzwe ari n'Umuyobozi Mukuru w'uru rwego afatanyije na Abera Martina.

Umukuru w'Igihugu yagize ati 'Abandi baza bagira ibyo batubwira ko ari byo dukwiriye, ibyo bazajye babyibwira, babibwire ababo cyangwa ab'ahandi, abo si Imana yaturemye. Barabivuga n'ejo uzabisanga nibucya turabisanga.'

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwahuye n'ibibazo biturutse hanze yarwo, bigasanishwa n'imibereho y'Abanyarwanda, ibyaje kurangira bivuyemo akaga.

Ati 'Urebye amateka mabi y'u Rwanda [ya Jenoside yakorewe Abatutsi] mu 1994, ntabwo ari Abanyarwanda gusa, ahubwo bashyizwe muri iyo nzira yo kwangana, kwibonamo ko batandukanye igihugu gihera aho ngaho kiradindira.'

Perezida Kagame yavuze ko nubwo ari ko Isi iteye, Abanyarwanda badakwiriye kwemera ibibagiraho ingaruka mbi.

Yavuze ko umurongo wafashwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari na wo Igihugu kiganishamo, ha handi Abanyarwanda bagomba kumva ko batabaho babeshejweho n'abandi.

Ati "Ayo ni amahitamo ashingiye kuri ibyo. Ikindi ni ukubaka ubuzima bwacu bujyanye n'ayo mahitamo. Ntabwo wahitamo gusa ngo nurangiza wicare utegereze icy'Imana izagushyira mu biganza. Ibyo biganza yabiguhaye ngo ubikoreshe, ushobore kuba umuntu muzima nk'uko yabigennye."

Yavuze ko ibyo ari byo bikwiriye guha Abanyarwanda urugendo n'icyerekezo baganamo, nk'uko amateka yahindutse ngo abantu barusheho gutera imbere bigakurikizwa.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kwishimira ibyo bagezeho kandi bagaharanira kugera ku byo bifuza, 'inkunga abantu badutera mu gufatanya natwe ikiyongera kuri ibyo.'

perezida kagame yavuze ko ntawe ukwiriye kugenera u Rwanda uko rubaho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abo-si-imana-yaturemye-perezida-kagame-ku-bifuza-ko-abanyarwanda-bakomeza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)