Abofisiye bakuru 49 basoje amasomo ajyanye n'imiyoborere y'ingabo (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibirori byabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama byitabirwa n'imiryango y'abasirikare basoje amasomo ndetse n'abayobozi bakuru mu ngabo z'igihugu barimo Umugaba Mukuru w'Ingabo Gen. Mubarakh Muganga na Minisitiri w'Ingabo Juvenal Marizamunda.

Iki ni icyiciro cya 12 gisoze aya masomo kikaba kigizwe n'abasirikare b'abanyamahanga 15, abanyarwanda 34 barimo abapolisi babiri.

Ni amasomo yatanzwe ku basirikare bakuru bafite guhera Ku ipeti rya Major kugera kuri Colonel.

Mu basoje ayo masomo bari abasirikare bo mu bihugu Botswana, Ethiopia, Kenya, Malawi, Nigeria, Sénégal, South Sudan, Tanzania, Uganda, Zambia n'u Rwanda.

Muri abo basirikare basoje amasomo y'imiyoborere mu ngabo harimo 37 bahawe impamyabumenyi z'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by'umutekano 'Master of Arts in Security Studies'.

Ni amasomo yatanzwe ku basirikare bakuru bafite guhera Ku ipeti rya Major kugera kuri Colonel.

Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig. Gen. Andrew Nyamvumba, yagaragaje ko amasomo aba basirikare bahawe akwiye kubafasha mu nshingano zabo za buri munsi kandi ko bitezweho umusanzu ukomeye.

Yakomeje agira ati 'Aya masomo yahaye abayanyuzemo ubumenyi mu bijyanye n'imiyoborere y'ingabo buzabafasha kuzuza neza inshingano zabo.'

Yakomeje ati 'Ndabasaba kurangwa n'indangagaciro n'ikinyabupfura, ubunyamwuga, na serivisi mu bihugu byanyu n'Akarere muri rusange. Mugiye mu nshingano nshya mufite ubumenyi bwisumbuyeho. Mujye muzirikana ko ubumenyi n'ubushobozi mwahawe buzaba intwaro ikomeye mu hazaza hanyu.'

Yagaragaje ko iri shuri rikomeje guteza imbere imikorere n'imikoreshereze y'ikoranabuhanga mu masomo yayo kandi bikomeje kuzamura umusaruro.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abofisiye-bakuru-49-basoje-amasomo-mu-miyoborere-y-ingabo-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)