Aho umutindi yanitse ntiriva, AS Muhanga birangiye byanze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutsiro FC na Vision FC ni yo makipe yazamutse mu cyiciro cya mbere, AS Muhanga imbaraga yakoresheje zose zipfa ubusa.

Aya makipe yabigezeho nyuma y'uko Vision FC yatsinzwe na Intare FC ariko Rutsiro itsinda AS Muhanga mu mukino w'umunsi wa 5 wa kamarampaka, hasigaye umukino umwe.

Amakipe 4 ni yo yageze muri 1/2, akaba yaragombaga guhatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere, amakipe abiri ni yo agomba kuzamuka.

Muri aya makipe, AS Muhanga yabigezeho yifashishije inzira y'amategeko ni nyuma yo kugaragaza ko Espoir FC yari yabaye iya kabiri yayireze muri FERWAFA igaragaza ko yakinishije umukinnyi utujuje ibyangombwa maze bahita bayitera mpaga, AS Muhanga izamuka mu mwanya wa yo.

Aya makipe yahise akina mu buryo bwa shampiyona aho buri kipe yahuye n'indi mu mukino ubanza n'uwo kwishyura, ubu hasigaye umukino ariko amakipe azamuka yamenyekanye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kamena 2024 ni bwo hakinwe umunsi wa 5 wagombaga gusiga hamenyekanye imwe mu makipe azamuka.

Vision yasabwaga gutsinda cyangwa kunganya na Intare gusa ubundi igahita izamuka mu cyiciro cya mbere ariko yaje gutungurwa na Intare FC yari itaratsinda umukino n'umwe iyitsinda ibitego 3-2.

Iyi kipe yari isigaje kureba niba Rutsiro yari ifite amanota 7 yatsinda AS Muhanga na yo yari igifite icyizere cyo kuba yazazamuka.

Gusa inzozi za AS Muhanga zaje kurangira ubwo yatsindwaga na Rutsiro FC ibitego 2-0 bya Nkubito Hamza na Hakizimana Adolphe.

Ibi byari bivuze ko Rutsiro FC yahise ifata umwanya wa mbere n'amanota 10 inganya wa Vision FC ya kabiri, Intare FC na AS Muhanga zifite amanota 4. Bivuze ko Rutsiro na Vision zazamutse mu cyiciro cya mbere umukino umwe usigaye uzakinwa ku wa Gatandatu Intare na AS Muhanga zizahura, Rutsiro FC ihure na Vision FC.

Vision yazamutse mu cya mbere
Rutsiro na yo yazamutse



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/aho-umutindi-yanitse-ntiriva-as-muhanga-birangiye-byanze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)