Akarere ka Ngoma kasubije Dr Habineza wagashinje kubangamira ibikorwa bye byo kwiyamamaza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Mbere tariki ya 23 Kamena 2024 nibwo Dr Frank Habineza yakorewe ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Ngoma asaba abaturage kumutora ndetse anabizeza ko natorwa azahita abubakira Kaminuza mu mezi atatu.

Dr Frank Habineza yagaragaje ko mu gihe cyo kwiyamamaza yatunguwe no gusanga hari ibindi bikorwa byateguwe muri uwo murenge byo kwamamaza kandi bitemewe ko imitwe ibiri ya Politiki yakiyamamariza umunsi umwe mu murenge umwe.

Dr Habineza yabwiye IGIHE ko ubwo Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yari imaze kwemeza gahunda ya Green Party yo kwiyamamaza yahise yandikira Akarere ka Ngoma akamenyesha igihe baziyamamariza.

Ati 'Tukimara gutangaza gahunda yacu kuri 18 Kamena, hari ku wa gatatu, twahise twandikira Akarere ka Ngoma tubabwira ko tuzajyayo ku wa Mbere tariki ya 23 Kamena 2024 saa yine. Badusabye ko tubabwira aho tuzakorera turahababwira.'

Yavuze ko batunguwe no gusanga kuri uwo munsi mu Karere ka Ngoma hateguwe ibindi bikorwa byo kwamamaza, "Kandi babizi neza ko turi buze saa yine nabo babishyira saa tanu.'

Dr Habineza yagaragaje ko ku mugoroba wo ku cyumweru bamenye ko iyo gahunda ihari bahita bamenyesha Komisiyo y'Igihugu y'Amatora ibasaba ko ibyo bikorwa byabo babikora saa Munani.

Ati 'Barabivuganye bavuga ko baza kubikora saa Munani ariko n'ubundi nubwo babishyira ayo masaha ntabwo byemewe ko uwo munsi uwo murenge hiyamamarizamo amashyaka abiri. Kuba barabikoze uwo munsi nk'urwego rw'Akarere twebwe twaje nk'urwego rw'igihugu, byaratubangamiye kuko bahamagaraga abaturage bababwira kugenda.'

Dr Frank Habineza yagaragaje ko byabangamiye ibikorwa bye byo kwiyamamaza ndetse ashimangira ko atabyakiriye neza.

Ati 'Byabangamiye ibikorwa byacu byo kwiyamamaza kuko abaturage bababwiraga ko bagenda saa tanu, bajya ku barunda hafi na gare twebwe tujya ruguru, abaturage bari babatwaye. Biragayitse, bagombaga kubahiriza amabwiriza ya Komisiyo y'Amatora abuza kwiyamamariza mu Murenge umwe.'

Ku ruhande rw'Akarere ka Ngoma, Umuyobozi w'Akarere, Niyonagira Nathalie, yabwiye IGIHE ko ibyakozwe bitabangamiye na gato ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Dr Frank Habineza.

Ati 'Icya mbere Akarere siko gashyiraho gahunda yo kwamamaza kuko nta mutwe wa Politiki karimo, hanyuma abakandida bamenyesha igihe ariko aho abo biyamamarije hari ahantu hatandukanye kandi ku masaha atandukanye cyane. We yari yatubwiye ko yiyamamaza saa yine agasoza saa sita. Kandi ninako byagenze, amaze gusoza ikindi gikorwa cyari giteganyijwe muri uwo murenge nibwo cyabonye gutangira.'

Yagaragaje ko nta kubangamirana kwabayeho nkuko Dr Frank Habineza abigaragaza.

Ati 'Nta kubangamirana kwabayeho kuko yariyamamaje, nta n'umuntu wigeze amubangamira mu by'ukuri. Nziko yari afite abantu kandi yariyamamaje.'

Yakomeje ati 'Abakandida bombi bari babyumvikanyeho kubera ko basabye itariki imwe, kandi barabahuje babyumvikanaho na we arabyemera kuko yari yamaze kumva ko amasaha atari amwe. Kuba avuga ngo yarabangamiwe ntabwo mbyumva kuko nawe yari yamaze kubyemera kandi abyemera igikorwa kitaraba.'

Niyonagira yagaragaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza kuri Dr Habineza bitigeze bibangamirwa cyane ko n'abakozi ba Komisiyo y'Igihugu y'Amatora bakurikiranye ibyo bikorwa.

Dr Habineza Frank yagaragaje ko ubwo yari mu Karere ka Ngoma ibikorwa bye byo kwiyamamaza byabangamiwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akarere-ka-ngoma-kasubije-dr-habineza-wagashinje-kubangamira-ibikorwa-bye-byo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)