Dushimimana Olivier [Muzungu] wifuzwaga na Police FC yamaze kuyitera umugongo yumvikana na APR FC.
Uyu mukinnyi ukina ku ruhande asatira, yagize umwaka mwiza muri Bugesera FC akaba yifuzwaga bikomeye na Police FC ndetse n'ibiganiro bikaba byarageze kure.
Gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko yamaze kwanga kwerekeza muri Police FC ahitamo kwerekeza muri APR FC aho bivugwa ko yatanzweho miliyoni 12 z'amafaranga y'u Rwanda.
Uyu mukinnyi akaba yiyongereye ku bandi nka Mugiraneza Frodouard, Ishimwe Jean Rene, Byiringiro Gilbert bivugwa ko bamaze kurangizanya na APR FC.
Iyi kipe kandi bivugwa ko ibiganiro bigeze kure na Tuyisenge Arsene usoje amasezerano muri Rayon Sports, gusa uyu mukinnyi na we ngo ntabwo akozwa ibyo kongera amasezerano muri iyi kipe kuko ibiganiro bigeze kure n'Ikipe y'Ingabo z'Igihugu.