Ama G The Black yasubiyemo indirimbo ye Twar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Twarayarangije' ni imwe mu ndirimbo z'uyu muraperi zamamaye mu buryo bukomeye. Ndetse, hari abayobozi bagiye bayifashisha mu gucengeza ubutumwa uyu muhanzi yaririmbye afatanyije na mugenzi we Bruce Melodie bakoranye igihe kinini.

Ntibyagarukiye aho, kuko hari n'abanyamidini banyuzwe n'ubutumwa buyikubiyemo barimo Rev. Dr. Antoine Rutayisire wagiye wumvikanisha kenshi ko yanyuzwe n'uburyo uyu muraperi yandikamo ibihangano bihereye ku ndirimbo ze zo hambere.

Ama G The Black yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, ahanini ashingiye ku biraka yabonye ndetse n'imiryango yafunguye mu rugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

Yavuze ko ari indirimbo y'ibihe byose kuri we. Ati 'Iyi ndirimbo icyo nyisobanuraho mu rugendo rwanjye ni uko ifite ibintu yahinduye kandi n'indirimbo nziza, kandi nayanditse kubera ibyo bintu byose numvaga.'

Akomeza ati 'Nabyumvaga kuri Radio, ahantu hose nkabyumva, ndavuga nti ariko se ko ibi bintu bihora bivugwa, uwabivugaho nanjye nkumva cyangwa se nkagira itafari nshyiraho mu kugaragaza ko hari ibidakwiriye gusabwa umuntu ugisoza amashuri ye. Ni gute umuntu agusaba kugaragaza uburambe, kandi ari bwo ugisoza kwiga? Ni gute bagusaba uburambe kandi ari bwo ukibona 'Permit'.

Ku wa Gatandatu tariki 1 Kamena 2024, uyu muhanzi yasohoye amashusho y'iyi ndirimbo yasubiyemo ayita 'Twarayarangije (Remix), ikaba izifashishwa mu kwamamaza Perezida Paul Kagame, mu matora ateganyijwe y'Umukuru w'Igihugu muri Nyakanga 2024.

Ama G The Black avuga ko gusubiramo iyi ndirimbo akayihuza n'ibigezweho, ahanini yashingiye ku kuba ari indirimbo ye yakunzwe, ku buryo izorohera abantu kuyisangamo n'ubwo agaruka ku bikorwa Perezida Kagame yakoze mu myaka 30 ishize. 

Ati 'Impamvu nasubiyemo iyi ndirimbo ni uko buriya biba byiza iyo ukoze ikintu ku buryo umuntu acyumva akumva ko atari bwo bwa mbere acyumvise mu matwi ye birafasha kuko ngira ngo wabyumvise ni amagambo yahindutse, ku buryo iyo umuntu ayumvise, yumva atari ubwa mbere ayumvishe.'

Uyu muraperi yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu kugaragaza ubudasa bw'Umukandinda wa RPF Inkotanyi, abijyanisha n'igihe 'tugezemo'.

Ati 'Umusanzu ni ukwamamaza! Ni ukuririmba iby'igihe tugezemo, twerekana nyine ibyiza twagezeho, amatora ya mbere dutora iyo uyarebye, uko umujyi wasaga ubu siko uri gusa, n'aya rero turifuza ko nidutora Umukuru w'Igihugu, uko andi matora azaza, ndacyeka hari ikintu kizaba kiyongereye, biragaragara nta muntu utabiboba.'


Umuraperi Ama G The Black yatangaje ko yasubiyemo iyi ndirimbo mu rwego rwo gushyigikira Perezida Kagame


Ama G The Black yavuze ko iyi ndirimbo yahinduye urugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TWARAYARANGIJE' AMA G THE BLACK YASUBIYEMO AYIHUZA N'AMATORA Y'UMUKURU W'IGIHUGU




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143647/ama-g-the-black-yasubiyemo-indirimbo-ye-twarayarangije-yerekana-ubudasa-bwa-perezida-kagam-143647.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)