Amadini yasabwe imbaraga mu kwigisha urubyiruko amateka Jenoside yakorewe Abatutsi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byagarutsweho ubwo uwo muryango wibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakanunamira abayizize bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Umuyobozi uhagarariye Rabagirana Ministries ku rwego rw'Igihugu, Mukunzi Louange yagaragaje ko amadini akwiye kwigisha abato amateka yagejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakajya banafashwa gusura inzibutso zibitse ayo mateka.

Ati 'Icyo nasaba amadini ni ukureba ku rubyiruko kuko ari rwo Rwanda rw'ejo. Ese bafite ayahe makuru? Babwirwe ukuri, basure inzibutso nk'uko twabikoze. Mu bikorwa byose by'igihugu dushyiremo urubyiruko.'

Yagaragaje ko ari ngombwa gusura inzibutso abantu bakamenya amakuru y'ukuri atandukanye n'ibyo babwirwa mu miryango n'abashaka kugoreka amateka nkana.

Ati 'Icyo tuba dushaka ni ukumenya ukuri, kuko abantu bagiye babwirwa amateka mu makuru arimo ibikomere noneho bakabogama. Iyo baje hano barasobanukirwa bakabasha kumva amakuru y'ukuri kw'amateka y'u Rwanda kandi n'umwanya wo kwereka rwa rubyiruko ayo mateka mu buryo bugaragara.'

Ku bijyanye no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'abatishoboye muri rusange, uyu muryango wasabye ko amadini n'amatorero yajya abikora mu buryo burambye hitabwa cyane ku gukemura ikibazo burundu.

Ati 'Ni ukongera gutekereza ku mishinga yaba mito cyangwa minini ishobora gufasha abo bantu kwiteza imbere. Ni ukureba uburyo bwiza bwo gufasha burambye. Aho kugurira umuntu umufuka w'umuceri, watangiza uburyo bwo kumufasha kuba yakiga ubudozi cyangwa gukora inkweto. Icyo dusaba ni uburyo bwiza bwo gufasha mu buryo burambye.'

Kugeza ubu binyuze mu matsinda y'ubumwe n'ubwiyunge yashyizweho na Rabagirana Ministries, abaturage babasha kwibonera ibikenerwa by'ibanze batarinze gutega amaboko.

Umwe mu batuye mu mudugudu w'ubumwe wa Rusheshe wo mu Murenge wa Masaka, Uwamahoro Francine, yagaragaje ko mbere yabagaho mu bwigunge ariko nyuma yo gutera intambwe yo kwinjira muri ayo matsinda yungutse byinshi.

Ati 'Nabonye ari umuryango mwiza waduhuje, turaganira bakatuganiriza gukundana, kubana neza kandi tugira n'ibikorwa by'iterambere kuko ubu tugira ibyo twigezaho.'

Umurerwa Claudine na we yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize bafite imitima yuzuye ibikomere ariko nyuma yo kujya mu nyigisho z'isanamitima byogenye kumwomora ibyo bikomere.

Ati 'Njyewe nafashijwe n'isomo ryo kubabarira. Ukababarira uwakwiciye ntabwo byari byoroshye ariko twize ayo masomo birancengera cyane mpita mbona agaciro ko kubabarira uwaguhemukiye.'

Niyikiza Jean Pierre yagaragaje ko nk'urubyiruko bakeneye kumenya amateka kurushaho kugira ngo babashe guhangana n'abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Rabagirana yasabye abakuru kujya baganiriza abana bato ku mateka
Ubwo bashyiraga indabo ku mva rusange
Abagize amatsinda yubumwe n'ubwiyunge ya Rabagirana Ministries bibutse abazize jenoside yakorewe Abatutsi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amadini-yasabwe-imbaraga-mu-kwigisha-urubyiruko-amateka-jenoside-yakorewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)