Amadosiye 92 ajyanye no gutunga intwaro binyuranye n'amategeko yakurikiranywe mu myaka itanu ishize - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya madosiye yakozweho iperereza kuva mu 2019 kugeza mu 2024, amadosiye 35 yari ay'abatunze gerenade, andi 34 bari batunze amasasu, amadosiye 12 bari batunze ububiko bw'amasasu (magazine), na ho amadosiye 10 yerekeye abari bafite imbunda.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry ubwo yari mu kiganiro Dusangire Ijambo cya RBA, yagaragaje ko izo mbunda wasangaga ari izo bihambiriyeho 'ugasanga zimwe zishaje'

Ati 'Nk'abo baba bagitunze amasasu bakurikiranyweho ibyaha harimo ababa bagifite ya myumvire ngo yo gutunga isasu cyangwa se kurigendana bitanga ubwirinzi, iby'imyuka mibi [...] hariho n'utambuka hariya wamusaka ugasanga afite isasu rimwe, wamubaza ngo iri sasu uritungiye iki? Ngo oya ni ubwirinzi mu by'imyuka mibi ngo nta myuka mibi yantera kuko mfite isasu, rivamo umuriro, ukumva ni imyumvire abantu bari bakwiye kureka bagasubiza izo ntwaro.'

RIB igaragaza ko intwaro ziboneka mu gihugu zifitanye isano n'urugamba rwo kubohora igihugu n'intambara y'abacengezi yakurikiyeho mu 1997 kugeza mu 2000.

Hari intwaro zirimo imbunda, amasanduku y'amasasu, gerenade n'imbunda ziganjemo AK 47 zitahurwa aho zitabye.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko umuntu ugifite intwaro mu buryo butemewe n'amategeko n'uzi aho ziri yazimenyekanisha ku bushake, byaba ari ibiturika akamenyesha inzego z'umutekano zikaza kubihakura bitagize ubuzima bwangiza.

Yavuze ko iyo intwaro itanzwe ku bushake hakorwa iperereza hakarebwa niba iyo ntwaro nta byaha yakoreshejwe, byaba bihari bikaryozwa nyirayo.

Kuva mu 2019 kugeza mu 2024 nta cyaha cyifashishijwe intwaro nk'ubujura n'ubwicanyi byagaragaye mu Rwanda.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amadosiye-92-ajyanye-no-gutunga-intwaro-binyuranye-n-amategeko-yakurikiranywe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)