Ni ibikorwa byabaye kuri uyu wa 30 Kamena 2024.
Mu Karere ka Nyaruguru hiyamamarije abakandida Dr Turamwishimiye Marie Rose na Mungwakuzwe Yves bo muri FPR Inkotanyi na Kamali Nyampatse Valens wo muri PSR, ishyaka ryiyunze kuri FPR-Inkotanyi, biyamamariza mu Murenge wa Nyabimata.
Mu Karere ka Kamonyi hiyamamaje abakindida Munyandamutsa Jean Paul na Uwamahoro Prisca bose bo muri FPR-Inkotanyi, aho biyamamarije mu Murenge wa Nyamiyaga kuri Sitade ya Ngoma.
Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza ku rwego rw'Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, yavuze ku bikorwa byakozwe n'Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere muri manda y'imyaka 7 ishize.
Yavuze ko mu byakozwe harimo inganda zubatswe, imihanda, amashanyarazi n'amazi byakwirakwijwe hirya no hino mu mirenge igize ako karere, asaba abaturage gukomeza kugirira icyizere FPR-Inkotanyi bayitora.
Mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Bweramana, muri santere ya Gitwe, hiyamamarije kandida depite Rusanganwa Theogene.
Mu Karere ka Nyamagabe, hiyamamarije abakandida ba FPR-Inkotanyi Gahimano Antoine na Niyonshuti Antoinette, mu gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kaduha.
Aba bakandida bose basabye abaturage kongera guha amahirwe FPR Inkotanyi bayihundagazaho amajwi, kugira ngo bakomeze kubagezaho iterambere, kuko byagaragaye ko FPR-Inkotanyi ikomeje kuba moteri ya guverinoma.
Abaturage bishimiye ibyo FPR-Inkotanyi yabagejejeho
Mujawayezu Petronille watanze ubuhamya kubyo yishimira yagezeho, yavuze ko ashima FPR-Inkotanyi yatanze amahirwe yo kwiga angana mu gihugu, nawe akamugeraho.
Yavuze ko yize agatera imbere maze nawe akagera ku rwego rwo gushinga ishuri ryigenga, ubu akaba afite ikigo gifite abakozi 12 n'abanyeshuri 130, aho ageze ku mutungo ukabakaba miliyoni 50 Frw, kandi inkomoko yabyo byose ari FPR-Inkotanyi yashyize igihugu ku murongo.
Muri Nyaruguru naho, abaturage bagarutse ku bigwi by'umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Kagame Paul, birimo imihanda ya kaburimbo isaga ibiromtero 100, inganda z'icyayi zikomeje kwiyongera,amashanyarazi, amavuriro n'ibindi byiza yabahaye.
By'umwihariko, abaturage b'imirenge ya Nyabimata, Ruheru na Muganza, bijeje FPR Inkotanyi ko bazatora abakandida bayo bose 100% kubwo kubagarurira umutekano usesuye wari warazanywemo agatotsi n'umutwe w'iterabwoba wa MRCD/FLN wa Rusesabagina Paul.
Ibi bikorwa byo kwiyamamaza kw'abakandida ba FPR-Inkotanyi kandi byabereye no mu Turere twa Nyarugenge, mu Murenge wa Kanyinya ndetse no mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Nyarugunga, mu Mujyi wa Kigali.
Bizanakomeza ku wa 02 Nyakanga 2024, mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyanza na Muhanga, hose hakaba ari mu Ntara y'Amajyepfo.
Ni mu gihe amatora yo ateganyijwe tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu mahanga, na 15 Nyakanga 2024, ku bari mu Rwanda.