Amakipe y'igihugu y'u Rwanda yatsinzwe n'aya Uganda abura itike ya 'AfroBasket' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakipe y'igihugu y'u Rwanda mu batarengeje inmyaka 18 abahungu n'abakobwa muri Basketball yatsindiwe ku mukino wa nyuma n'aya Uganda ahita abona itike AfroBasket izabera muri Afurika y'Epfo.

Kuva tariki ya 9 aya makipe y'u Rwanda ari muri Uganda aho yitabiriye iyi mikino ya Zone V mu rwego rwo gushaka itike ya AfroBasket.

Amakipe yombi y'u Rwanda yageze ku mukino wa nyuma akaba yahuye n'aya Uganda hose aratsindwa. Uganda mu bakobwa yatsize u Rwanda amanota 82-52.

Umukino wa nyuma mu bahungu ukaba wahuje Uganda yari imbere y'abafana ba yo ndetse n'u Rwanda. Abasore b'u Rwanda bakaba babanje kugorwa no kumenyera abafana.

Uganda yatangiye umukino iri imbere y'u Rwanda ndetse iza no kugera aho ishyiramo amanota 5 y'ikinyuranyo, gusa abahungu b'u Rwanda baje kugabanya aya manota maze agace ka mbere karangira Uganda iri imbere n'amanota 19-17.

Abahungu b'u Rwanda bagize agace ka kabiri keza cyane aho baje gukuramo iki kinyuranyo ndetse bashyiramo n'andi manota aho yagatsinze amanota 17-10 ya Uganda. Amakipe yagiye kuruhuka ari 34 y'u Rwanda kuri 29 ya Uganda.

Nk'imikino yagiye ibanza, u Rwanda rwagiye rugorwa cyane n'agace ka gatatu n'uyu munsi niko byagenze. Mu gace ka gatatu Uganda yaje gukuramo aya manota y'ikinyuranyo itsinda aka gace ku manota 22-16 y'u Rwanda.

Iminota ya mbere y'agace ka kane u Rwanda rwagakinnye neza aho mu minota itanu ya mbere babifashijwemo na Chritsian Iranzi na Kayijuaka rwari rwamaze gukuramo inota rimwe rwarushwaga bashyizemo andi 4.

U Rwanda ntabwo rworohewe n'iminota 4 ya nyuma kuko rwari rwamaze kuzuza amakosa, byatumye aya manota yose Uganda iyakuramo.

U Rwanda rwaje gutakaza umukino mu masegonda 50 ya nyuma aho Rwanganyaga na Uganda 62-62 ariko Uganda igahita itsindamo amanota 4. Byaje kurangira u Rwanda rutakaje uyu mukino ku manota 69-68.

Abakobwa batsinzwe na Uganda ku mukino wa nyuma
Abakobwa begukanye umwanya wa 2
Abahungu na bo batsinzwe na Uganda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amakipe-y-igihugu-y-u-rwanda-yatsinzwe-na-uganda-abura-itike-ya-afrobasket

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)