Akarere ka Nyagatare kihariye kugira ubuso bunini buhingwa kandi bwera, ndetse umudugudu n'akagari byako biragutse cyane ugereranyije n'utundi two hirya no hino mu gihugu.
Mu rugendo rw'isaha n'iminota mike uvuye mu Mujyi wa Nyagatare mu modoka, uba ugeze mu Murenge wa Karangazi, Akagari ka Ndama, ahubatswe Umudugudu w'Icyitegererezo wa Rwabiharamba.
Uyu mudugudu watujwemo imiryango 120 yimuwe mu mudugudu w'Akayange ahateganyirijwe gukorerwa umushinga ugezweho w'ubuhinzi n'ubworozi buteye imbere.
Ni umushinga wa 'Gabiro Agribusiness Hub', byitezwe ko uzakorerwa ku buso bwa hegitari ibihumbi 16 mu Mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare.
Muri iyi gahunda kandi hubatswe umudugudu wa Akayange ugizwe n'inzu 120, n'uwitwa 'Shimwa Paul' wubatswemo inzu 72.
Ni inzu zubatse mu buryo bukomeye kandi bugezweho, enye zikoze inzu imwe bizwi nka [Four in One]. Buri muryango wahawe inzu y'ibyumba bitatu n'uruganiriro, irimo ubwiherero n'ubwogero mu nzu, igikoni, ubwiherero bwo hanze, amazi n'amashanyarazi.
Iyi midugudu yose yubatswe mu bice byegereye ibikorwa remezo by'ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi nk'amashuri, ivuriro n'ibindi.
Furaha Godfrey, umukuru w'umuryango urimo abana icyenda wahawe inzu muri uyu mudugudu yabwiye IGIHE ko ahantu batujwe ari mu bisubizo gusa kuko ibyo bahasanze babyumvaga ahandi batazi ko na bo byabageraho.
Avuga ko mu buzima batabonaga amazi yo kunywa n'ayo kumesa umwenda wo kwambara, amashuri akaba kure ku buryo umwana yajyaga kwiga ari uko nibura yujuje imyaka irindwi kandi atize amashuri y'inshuke kuko nta ryaharangwaga.
Ati 'Twararyaga tugahaga ariko iterambere ry'ejo hazaza ntabwo twari turifite. N'imiturire umuntu avuze ko tutari ahantu heza ntabwo yaba aciye igikuba. Twari ahantu haciriritse, umuntu acana agatadowa akumva ni ubwo buzima.'
'Twari tubayeho umuntu akumva araboshye. Ngeze aha nashimye Imana. Tugezemo hano ducanye amatara yaka, dufata ijoro rya hariya n'amanywa, dufata imvura ya hano n'iya hariya, kuko imvura yaragwaga ukibaza uti noneho irayisiga? Yayisiga ukavuga uti iy'ubutaha ntawe ubizi.'
Uyu muryango kimwe n'indi ihatuye ivuga ko umudugudu wa Rwabiharamba wegereye amashuri arimo aya Leta n'ayigenga, afite ireme ry'uburezi riri ku rwego rwo hejuru, ivuriro, amazi n'amashanyarazi byose babifite mu nzu zabo.
Furaha yatangaje ko mu bana be, harimo uri mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye, akiri mu mashuri abanza byasabaga kumucumbikishiriza mu bantu baturiye ishuri yigagaho kugira ngo abashe gukurikira amasomo kuko ikigo cyari kure cyane.
Mbabazi Jane we yabwiye IGIHE ko amazi bakoreshaga ari ayo mu bidamu [amazi yafatiwe hamwe ajya kuba ikiyaga gihangano], igihe kimwe yabaga ari meza ubundi ari mabi, ariko ubu ngo ubuzima bwarahindutse cyane.
Ati 'Amazi twari dufite yari ayo mu bidamu, igihe kimwe akaba ari meza ubundi yabaye ibyondo, tukabyihanganira kuko ari yo twari dufite. Ariko tugeze aha ngaha ni ukuri twageze mu bisubizo kuko amazi ari ku miryango yacu, amavuriro ngaya iruhande rwacu, mbega ku byerekeye iterambere, ni ukuri Perezida Paul Kagame ntako atatugize.'
Ibi abihurizaho na Bataringaya Didace, utuye mu Mudugudu w'Icyitegererezo w'Akayange. Na we avuga ko bahoze baba mu nzu zitameze neza, zitarimo sima, harimo ibintu byinshi bishaje. Akavuga ko ubuzima babagamo butari bushimishije kuko nta bikorwa remezo by'ibanze nk'imihanda myiza byageraga aho bari batuye.
Bataringaya yabwiye IGIHE ko umunsi bamubwira ko agiye kuza gufata imfunguzo z'inzu nshya, igezweho yabanje kutizera ko iyo nzu yaba ari iye, kugeza ubwo ayirayemo nta n'umukeka kubera ibyishimo gusa.
Ati 'Baratubwiye bati 'buri muntu najye ku nzu ye', ndafungura ndaza ndyama aha mu ruganiriro, ndagarama ndavuga nti ariko iyi nzu ni iyanjye koko? Mbona nyirayemo umunsi wa mbere, uwa kabiri kugeza n'ubu mfite n'ibikoresho byose kandi ndumva mu mutima wanjye hameze neza.'
Yaba Bataringaya, Furaha, Mbabazi n'abandi batuye mu Midugudu y'Icyitegererezo ya Rwabiharamba, Akayange na Shimwa Paul bashimira ubuyobozi bw'igihugu bwatekereje kubimurira mu nzu zigezweho kandi zegereye ibikorwa remezo.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yabwiye IGIHE ko hari igihe abaturage bagiye batura bakurikiye ubutaka bwera, ariko kubera uburyo bari batatanye biba ikibazo kubagezaho ibikorwaremezo, ari na yo mpamvu bagiye bimurwa bakajyanwa mu midugudu.
Ati 'Ku bijyanye n'uyu mushinga [Gabiro Agribusiness Hub] hamaze kwimurwa imiryango 312, n'abo twimuye mbere kimwe na nyuma yaho, ni ibintu bifite akamaro, mu by'ukuri nubwo tuvuga uyu mushinga ariko ni na bwo buryo bwo gutuza abantu kubera akamaro bifite.'
Meya Gasana avuga ko ahantu aba baturage batujwe hari ibikorwa remezo n'andi mahirwe bakwiye kwihatira kubyaza umusaruro.
Umuyobozi Ushinzwe Ishami ryo guteza imbere imyubakire y'Inzu rusange n'izihendutse, mu Kigo cy'u Rwanda gishinzwe guteza imbere Imiturire, RHA, Emmanuel Ahabwe yabwiye IGIHE ko uburyo abantu biyongera n'uburyo bagenda batura hasigaye 10% gusa by'ubutaka buteganyirijwe guturwaho mu gihugu hose ugereranyije n'igishushanyo mbonera kigeza mu 2050.
Ati 'Imidugudu y'icyitegererezo ya Rwabiharamba, Akayange na Shimwa Paul yagiyeho kugira ngo abantu batuzwe neza kubera ko hari icyanya cyuhirwa cyatunganyijwe hariya kugira ngo gihingwe mu buryo bugezweho abantu bashobore kwihaza mu biribwa ndetse banasagurire amasoko yaba aya hano ndetse n'ayo mu mahanga. Ni ubwo buryo byakozwe abantu bakagenda batura bakurikije ahari hafi y'aho bari batuye.'
Ahabwe avuga ko aba baturage bazaba bafite ibikorwa muri icyo cyanya cyuhirwa, kandi ngo bishobotse no mu bindi bice by'igihugu byajya bikorwa muri ubwo buryo.
Ati 'Hadakozwe ibishoboka byose wazasanga na bwa butaka bwari bwaragenewe ibindi bikorwa cyane cyane ibitunga abaturage nk'ubuhinzi, ubworozi n'ibindi na bwo abantu babwadukira bakabuturaho.'
Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire, RHA, gisaba abatujwe muri iyo midugudu gufata neza inzu barimo kuko ari izabo, bakamenya gukoresha ibikorwa remezo bizigize neza no kubibungabunga.
Muri rusange hamaze kubakwa imidugudu 253, yose hamwe ituyemo imiryango irenga ibihumbi 30, aho imiryango 7,283 ituye mu midugudu yubatswe ku rwego rw'igihugu n'uturere, na ho imiryango irenga ibihumbi 22 ikaba ituye mu midugudu yagiye yikora.
Amafoto: Kwizera Remy Moses