Amashuri yashishikarijwe gushyira imbere imikino kugira ngo atsindishe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wo Gukina, wizihijwe tariki 11 Kamena ku rwego rw'isi.

Umuryango Mpuzamahanga; Right To Play Rwanda wizihirije uwo munsi mu Karere ka Rubavu, ugamije guhamagarira buri wese guha agaciro gukina ndetse no kuzirikana inyungu bifitiye ubikora, cyane cyane ku bana.

Rodgers Kabamba, Ushinzwe ibikorwa muri Right To Play Rwanda yagize ati ' Imikino ni ingenzi cyane. Mu gukina, abana barushaho gusobanukirwa ibyo babamo, bakiga gukorera hamwe, kwigirira ikizere, bityo bakarushaho gukunda kwiga.'

Yakomeje agira ati 'Mu myaka 25 ishize, Right To Play yashyize imbere ku kwita ku nyungu z'imikino mu kurengera, kwigisha, no gufasha abana batandukanye kwigirira icyizere mu bibazo bibugarije. Twishimiye kuba bamwe mu baharaniye ko uyu munsi ushyirwaho, kugira ngo isi yose ihe agaciro igifitiye abana akamaro, inamenye ko imikino ari uburyo bwiza bwo gufasha abana kubaho neza.'

Tariki ya 25 Werurwe 2024, Inteko rusange y'Umuryango w'Abibumbye yemeje ko tariki 11 Kamena ari Umunsi Mpuzamahanga wo Gukina. Ibihugu 140 bikaba byaremeje uyu munsi.

Intego kwari ukugaragaza inyungu gukina bigira mu mibereho, myigire, n'iterambere ry'abana, no gushishikariza buri wese kwita ku burengazira bw'abana bwo gukina.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bana 25,000 mu bihugu 36, bugaragaza ko 73% by'abana batekereza ko abantu bakuru batita ku gaciro imikino igira mu myigire yabo ariyo mpamvu Umuryango w'Abibumbwe washyizeho uyu munsi kugira ngo isi yose izirikana ku nyungu imikino igira ku myigire n'imibereho myiza y'umwana.
  

Hakinwe imikino itandukanye igamije gufasha abana kuruhuka no kwiyungura ubumenyi
Abana bari bishimiye kwizihiza uyu munsi
Amashuri yasabwe gufasha abana kubona uburyo butandukanye bwo gukina kuko ari ingenzi ku myigire



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-yashishikarijwe-gushyira-imbere-imikino-kugira-ngo-atsindishe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)