Amateka ya Yonsei University yahaye impamyabu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Kamena 2024, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yahawe impamyabumenyi y'ikirenga mu bigendanye n'ubuyobozi (Public policy and Management). Uyu muhango wo guhabwa iyi mpamyabumenyi  yahuriranye kandi n'uko yari amaze iminsi mu gihugu cya South Korea aho yari yaritabiriye inama ya Korea-Africa Summit.

Iyi mpamyabumenyi y'ikirenga yayiherewe mu gihugu cya South Korea ayihabwa na Kaminuza ya Yonsei imwe mu zikomeye mu gihugu cya South Korea ndetse no ku isi hose muri rusange.

Mu ijambo rye ubwo yahabwaga iyi mpamyabumenyi y'ikirenga, Perezida Kagame yavuze ko Kaminuza ya Yonsei ihawe ikaze mu Rwanda kugira ngo ifatanye n'abanyarwanda gukomeza gukora ubushakashatsi ndetse no ubuvumbuzi mu bya siyansi ndetse no guhanahana ubumenyi mu rubyiruko rw'ibi bihugu byombi.

Ati 'Bimwe mu byo twafatanyamo harimo ubushakashatsi, ubuvumbuzi mu bya siyansi, no guhanahana ubumenyi mu rubyiruko rwacu. Nizeye ko ubu bufatanye bw'u Rwanda na Kaminuza ya Yonsei buzabyara umusaruro mu bihe biri imbere. Umuryango mugari wa Kaminuza ya Yonsei uhawe ikaze mu gihugu cyacu.'

Iyi kaminuza ya Yonsei ni imwe muri kaminuza zikomeye ku Isi ikaba kandi imaze igihe itanga ubumenyi ntagereranwa. Ibyo wamenya byose kuri iyi kaminuza yahawe ikaze mu Rwanda mu rwego rwo kungurana ubumenyi.

Yonsei University ifite amateka kuva mu mwaka wa 1885 ikaba ari kaminuza yigenga ishingiye ku idini rya Gikirisitu. Ijambo riranga iyi kaminuza, riboneka muri Bibiliya mu gitabo cya Yohana 8;32 havuga ngo 'Ukuri niko kuzababatura'.

Amateka ya kaminuza ya Yonsei yatangiye ku wa 10 Mata 1885, ubwo hashyirwagaho ibitaro bya mbere byari bikomeye muri icyo gihe mu gihugu cya Korea byitwa 'Gwanghyewon' bivuze ngo 'Inzu ifasha abantu bose' nyuma y'ibyumweru bibiri bifunguwe, Umwami Kojong yahise aha ibi bitaro izina rya 'Chejugwon'.

Gwanghyewon yashinzwe n'umukomisiyoneri w'Abanyamerika b'Abaporotesitanti, Horace Newton Allen. Mbere y'uko ibi bitaro bifungurwa, Umumisiyoneri Horace G. Underwood yafashije Korea mu bikorwa by'ubuvuzi I Chejungwon ubwo yahitaga atangira n'imirimo ye mu burezi. Ibi bikorwa by'aba bamisiyoneri bikoreye I Chejungwon nibyo byabaye intangiriro n'ishingiro rya Kaminuza ya Yonsei.

Mu gihe cy'ubukoroni bw'abayapani mu gihugu cya Korea, habaye impinduka nyinshi. Mu mwaka wa 1894 igihe habaga intambara ya mbere y'ubuyapani na Korea, ntabwo Goverinoma ya Korea yashoboye gukomeza gutera inkunga ibi bitaro kuko bari bashyize imbere intamabara. Icyo gihe, Itorero ry'Abaporotesitanti ryahise rifata inshingano zose kuri ibi bitaro.

Mu mwaka wa 1899, Avison yasubiye muri Amerika yitabiriye inama y'Abamisiyoneri yabereye mu mujyi wa New York hanyuma asobanura byinshi ku munsinga w'ubuvuzi ari bafite mu gihugu cya Korea. Louis Severance wakomokaga I Cleveland muri Leta ya Ohio akaba yari  umucuruzi, yahise yitanga amafaranga menshi ategeka ko hubakwa izindi nyubako nshya z'ubuvuzi. Chejungwon yaje guhindurirwa izina ihita yitwa ibitaro bya Severance.

Chejugwon byari ibitaro bya mbere muri Korea bitanga ubuvuzi ariko bakanahugura abantu ku bigendanye n'ubuvuzi. Mu mwaka wa 1886 nyuma y'umwaka umwe ibi bitaro bishinzwe, bafashe abanyeshuri 16 aba aribo batangira kwigisha. Mu mwaka wa 1899, Chejugwon nibwo bemewe nk'ishuri ryigisha ubuvuzi. Kugeza magingo aya, bari bamaze kwitwa Severance Union College.

Nyuma yo guhatana muri byinshi basabwa ibyangombwa batabasha kubona nk'ishuri ryo mu gihugu cya Korea n'intamabara z'urudaca, bigakubitaniraho n'intambara za hato na hato, Severance College yaje kugira agahenge hanyuma ibaho irakora ariko bias nk'aho iby'aho bidafite umurongo neza.

Hari indi kaminuza ya Yonhi yari mu bihe bitorshye nayo yafunguwe n'umumisiyoneri Horace G. Underwood ariko nayo igahura n'imbogamizi zo kuyifunga bya hato na hato. Mu mwaka wa 1947, habayeho ibura ry'abarimu mu gihugu cya Korea hanyuma basaba iyi kaminuza guhugura abantu bakaba bakwigisha. Muri iyi kaminuza niho harimo amashami menshi arimo uburezi, ibya Politiki, imibereho y'abantu ndetse n'andi masomo menshi.

Mu mwaka wa 1948, Severance Union College nayo yatangiye gutanga uburezi ku baturage ba Korea nk'umuti wo guhangana n'ibura ry'Abarimu muri iki gihugu cyari kimaze igihe mu ntamabara z'urudaca.

Mu mwaka wa 1957, Severance Union College n'ibitaro bya Severance byihuje na Yonhi hanyuma bakora kaminuza ya Yonsei. Mu mwaka wa 2013, iyi Kaminuza yaje ku mwanya wa 73 muri kaminuza zikomeye ku Isi. Ni mu gihe mu mwaka wa 2016 yari ku mwanya wa 105. Bigaragaza ko iyi kaminuza igenda izamura urwego.

Magingo aya, iyi kaminuza ifite amashami arenga 50 haba mu kiciro cya mbere cya Kaminuza ndetse n'ikiciro cy'ikirenga. Iyi kaminuza kandi ifite inyubako zikorerwamo ubushakashatsi zirenga 100 zifasha abari gyukora ubushakashatsi kubona ibyo bifuza byose.

Magingo aya kandi, iyi kaminuza ifite amashami abiri mu gihugu cya Korea afasha abanyamahanga bayigamo ndetse n'abenegihugu. Yonsei akaba ari imwe muri kaminuza zikomeye mu bijyanye kandi na Siyansi birenze kuba ari Kaminuza yigenga ariko ishingiye ku idini rya Porotesitanti.


Kaminuza ya Yonsei ni imwe muri kaminuza zikomeye ku Isi.

Kaminuza ya Yonsei ni imwe muri kaminuza zikuze muri Korea ikaba igendera ku ndangagaciro za Gikirisitu byumwihariko ku ijambo ry'Imana riboneka muri Yohana 8:32.


Perezida Kagame yahawe impamyabumenyi y'ikirenga na kaminuza ya Yonsei yo muri Korea


Muri iyi kaminuza hari hashyizemo amafoto ya Perezida Kagame mu rwego rwo kumwitegura


Perezida Kagame yasuye ikigo cy'iyi kaminuza kigisha ibijyanye n'ubuvuzi


Perezida Kagame wari wahrekejwe na Irene Claudette, umunyamaganga wa Leta muri Minisiteri y'uburezi, yahaye ikaze iyi kaminuza mu Rwanda


Reba ikiganiro Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye ibi birori

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/143723/amateka-ya-yonsei-university-yahaye-impamyabumenyi-yikirenga-perezida-kagame-143723.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)